Jump to content

The woman in me

Kubijyanye na Wikipedia

Uyu ni umukino wa filime ishingiye kunkuru wamuritswe ku itariki ya 25 Werurwe 2024 muri Century Cinema i Kigali. Ni kandi Filime yagarutse no ku nkuru y’umukobwa witwa Carine wari umwogoshikazi, wavuye mu rugo yari yashakiyemo umugabo , ariko wamubuzaga kubaho ubuzima yifuza.

Carine rero akaba yarashatse akiri muto, kandi mu ntangiriro yari anyuzwe n’icyo cyemezo, ariko hashize imyaka aza gusanga hari icyuho n’ibura ry’itumanaho mu rugo rwe, bimutera gufata icyemezo cyo kugendera ku nzozi ze wenyine nubwo byari bigoye. Yashoboye gutangira ubucuruzi bwo kogosha no gutunganya imisatsi, maze nyuma yaho ubwo bucuruzi burakomera, bituma ashobora guha abagore bagenzi be imbaraga, ijwi ndetse n’icyizere.

Indirimbo ziri muri iyi filime zirimo iz’abahanzi b’Abanyarwanda nka Mike Kayihura, Peace Jolis na Malaika Uwamahoro.[1]

  1. https://www.ktpress.rw/2024/08/rwandan-movie-scoops-best-film-award-for-social-change/