Jump to content

The Dream filimi

Kubijyanye na Wikipedia

Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, barimo Rukundo Arnold wamamaye muri sinema nka Shaffy, bagaragara muri filime “The Dream”, igaragaramo umukobwa wakunze umuhungu, akanga kumuvaho nyamara umuhungu atakimushaka.[1]

Mugwaneza Abdul ushinzwe kumenyekanisha iyi filime, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku buzima abantu banyuramo cyane cyane abakundana, aho umwe ashobora kunaniza undi ashaka ko amuvaho ariko ntave ku izima.

Mugwaneza watangiye Sinema mu 2012 yanyuze muri filime zitandukanye zirimo ‘Amarira y’Urukundo’, ‘Inzozi Mbi’ na ‘Isi Ntisakaye’

Rukundo Arnold wamamaye muri sinema y’u Rwanda nka Shaffy, we yayishoyemo imari bamwe bazwi nka ‘Producer’.[2]

  1. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/filime-nyarwanda-eshanu-zigezweho#:~:text=Urukundo%20rw%E2%80%99Inzitane%E2%80%99%20n%E2%80%99abandi.-,%E2%80%9CThe%20Dream%E2%80%9D,-Abakinnyi%20ba%20filime
  2. https://igihe.com/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-kuri-filime-the-dreams-ivuga-urukundo-rutuma-umuntu-yizirika-ku