Jump to content

Sobanukirwa Imigani Migufi Itangaje

Kubijyanye na Wikipedia

Muri buri stinda ry'abantu, Imiryango ndetse n'ibihugu usanga bagira ibintu bibahuza ndetse bikaba umwihariko wabo,ibyo bikabatandukanya n'abandi ndetse ugasanga aribyo bibagira abo baribo.[1]

Aha ushobora gusanga mo byinshi birimo nk'ururimi rubahuza, imico itandukanye nimirire ndetse n'imyambarire. Kumugabane w'afurika ndetse no m'u Rwanda by'umwihariko, ibyo uranihasanga bikaba birimo Imigani migufi, aho ikoreshwa ushaka kuvuga ikintu ariko muburyo butumvwa n'umuntu uwariwe wese keretse imenyereye ururimi rw'ikinyarwanda.[1] Ubu tugiye kurebera hamwe imigani migufi 10 itangaje cyane;

1.Shotora ingagi uzabona ubwitonzi bwayo!

[Hindura | hindura inkomoko]

Uyumugani bawuca bashaka kuvuga ko atari byiza kwendereza, kwiyenza kumuntu kugeza aho akwereka uburakari cyangwa kamere ye.

2.Nta sugi iba munzu y'ibyariro (Maternite)

[Hindura | hindura inkomoko]

Nkuko byumvikana, munzu y'ibyariro habamo ababyeyi baje kubyara, ntiwasangamo amasugi! bakaba bawucira umuntu wagaragaweho nokubeshya nyamara umuntu wese yibonera ukuri kubiriho.

3.Umugore uhora atekereza aho umugabo we ari ni umupfakazi gusa.

[Hindura | hindura inkomoko]

Uyu ni umugani ushobora guca ushaka kumvisha rubanda ko hari ibibazo byawe ugomba kwimenyera wowe ubwawe gusa.

4.Umwana yakina n'amabere ya nyina ariko ntiyakina n'ubugabo bwa se!

[Hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani bawuca bashaka kwerekana ko ntamikino! Niyo wakwisanzura ariko haraho utakagombye kurenga, mbese ko utagomba kurengera.

5.Ujya koga mumaso ntahera kubirenge!

[Hindura | hindura inkomoko]

Uyumugani bawuca bashaka kuvugako buri kintu kigira kigihe cyacyo, mbese ko utakorera ibintu byose rimwe ko ahubwo ugomba guhera ku vyingenzi kuruta ibindi.

6.Intebe niyo imenya uwasuze!

[Hindura | hindura inkomoko]

Iyo intebe ziba zivuga, nizo zavugisha ukuri umuntu wasuze mubantu!!

Uyu mugani ucibwa hagamijwe kwerekana ko ukuri nyako kubyabaye kuba gufitwe n'uwo byabayeho.

7.Uwaraye aribwa munnyo, abyukana intoki zinuka!!

[Hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani usekeje, ucibwa hashaka gusobanurwako ataribyiza guhisha ikibazo ufite kuko umunsi umwe kizagaragara wabishaka utabishaka.

8.Iyo umubu ukurumye kubugabo nibwo umenyako ubuhubutsi budakemura ibibazo byose!

[Hindura | hindura inkomoko]

cyangwa bati; Iyo imashini y'ipantalo igufashe kubugabo , nibwo umenyako guhubuka kudakemura ibibazo byose!

Iyi migani yombi yerekanako hari ibibazo bikemurwa n'ubwitonzi ndetse bikabije kuko uhubutse wakwagiza byinshi kurushaho.

9.Agahwa kari kuwundi karahandurika!

[Hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani bawucaga bashaka kumvikanisha ko nubwo umuntu yakubwira ibibazo bye utabifata cyangwa se bitakuremerera nkuko we bimuremereye akenshi bamwe unasanga uba ubwira ibyo bibazo byawe babifata nkaho byoroshye bitakabaye bikubabaza.

10.Igiti uzatema ushaje ugitera ukirimuto!

[Hindura | hindura inkomoko]

uyu mugani bawuca badasobanura igiti ahubwo bavuga kwizigamira, iyo wizigamiye ukurimuto bigufasha no mubusaza bwawe ntago usaza wanduranya kuko uba warizigamiye.[2]

Imigani migufi ariyo bakunze kwita Imigani y'imigenurano nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse, irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w'abanyarwanda. Ushaka kumenya uburezi n'uburere cyangwa imibanire y'abantu bya Kinyarwanda wabisangamo. Nkuko Amateka y'ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani n'ipfundory'amagambo atonze neza, gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w'amarenga y'intekerezo. Umugani uvuga ukuri ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri.[3]

ingero ziyo migani harimo;

-Uwoze ntazika

-Inyama utazarya ntuzirinda ibisiga.

-Uruyuzi rujya kwera ibihaza rubanza ubututu.

-Ntwe ukandagira ibijanju by'amacupa ngo ananirwe ibijanju by'ibicuma

-Nyakamwe ntavumba mu Bakara

-Agaharawe gahabwa agahari, agahararutswe kagahabwa agahini

-Aho ingenzi ziri ingegera ntizigurumbya

-Aho ingenzi zitari ingegera zirigurumbya

-Nta nyanya zera imitobotobo

-Icumu rizagucungura ntumenya aho ryacuriwe

-Nyokorome akuruma akurora

-Utagira nyirasenge arisenga

-Umwana uko umureze niko akunera nindi migani myinshi........[4]

  1. 1.0 1.1 https://yegob.rw/sobanukirwa-imigani-migufi-10-itangaje-yo-mu-kinyarwanda/
  2. https://mushavalik.tripod.com/imigani.htm
  3. https://web.facebook.com/ubushuti/posts/imigani-migufi-yikinyarwand-ababiri-bashyize-hamwe-baruta-umunani-barasana-ababi/480328755397105/?_rdc=1&_rdr#
  4. https://www.wikirwanda.org/index.php/Imigani_migufi