Shalom Express LTD (Rwanda)
Shalom Express LTD ni ikigo cy'igenga gikorera mu gihugu cy'u Rwanda kikaba gitanga serivisi y'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu mu gihugu cy'u Rwanda by'umwihariko mu ntara y'Amajyaruguru.[1][2]
Amavu n'amavuko
[Hindura | hindura inkomoko]Shalom Express LTD ni ikigo cyashinzwe ku italiki ya 2 Gicurasi mu mwaka wa 2013, kikaba cyaremejwe n'urwego rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA). Aho uru rwego rwahaye iki kigo uburenganzira bwo gutanga serivisi y'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu mu gihugu cy'u Rwanda.[1]
Shalom Express LTD ifite icyicaro cyayo gikuru mu mujyi wa Kigali.
IBYEREKEZO IKORERAMO
[Hindura | hindura inkomoko]Select Express LTD nk'ikigo gitanga serivisi z'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu mu gihugu cy'u Rwanda by'umwihariko mu ntara y'Amajyaruguru, ikorera mu byerekezo bitandukanye bikurikira aho ivana ikanajya abantu n'ibintu muri ibi byerekezo bikurikira;[2]
- Nyabugogo
- Base
- Nyamugali
- Ryabuhirima
- Kirambo
- Butaro
- Kucyapa
- Kivuye
- Kabeza
- Gicumbi