Sakabaka Filime
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Filimi ‘Sakabaka’ yatunganyijwe n’inzu Cinematic Productions Ltd ya Denis Nsanzamahoro bahimba Rwasa,[1] ndetse yavugishije menshi abari bitabiriye umuhango wo kumurika igice cyayo cya mbere kubere bimwe mu biyikubiyemo byerekana imyumvire iriho muri bamwe mu barambagizanya, aho kuryamana babigize ihame.
Ikaba ivuga ku imyumvire iriho muri bamwe mu barambagizanya, aho kuryamana babigize ihame.[2]
Ibiyigize
[Hindura | hindura inkomoko]Mu myaka itari myinshi ishize, iyo umukobwa yatwaraga inda y’indaro yafatwaga nk’ikirara ndetse akaba n’icyimwaro ku muryango we, rimwe na rimwe akaba yanakwirukanwa iwabo akangara. Nk’uko muri ‘Sakabaka’ babyerekana bisa nk’aho muri iki gihe ari ibisanzwe kuba umukobwa yatwara inda y’umusore bakundana mu gihe batarashakana.
Icyaje gutungura abantu cyane muri iyi filimi ni kubona Freddy yari afite n’undi mukobwa bakundana gusa uwo mukobwa yahoraga amubaza niba amukunda by’ukuri cyangwa se niba urukundo rwabo rushingiye ku mibonano mpuza bitsina gusa bitewe n’uko iyo batabaga bataryamye, umusore yabaga ameze nk’aho yibereye mu bindi atamwitayeho.
Denis benshi bamenyereye ku izina rya Rwasa , ari nawe nyiri iyi Film, nawe yagaragaye muri iyi filimi yitwa Peter avuye muri Amerika asanga mu Rwanda ibintu byose byarahindutse, gusa we icyamutunguye cyane, ni abakobwa beza bari biganje mu mujyi wa Kigali.[3]
- ↑ https://igihe.com/imyidagaduro/article/gakwaya-wamamaye-muri-filime-sakabaka-yateye-umugongo-uwo-yambitse-impeta-agiye
- ↑ https://inyarwanda.com/rw/amakuru/abakinnyi-ba-filime-sakabaka-biteguye-gusangira-n-abanyarwanda-mu-birori-bya-inyarwanda-fans-hangout-61290
- ↑ https://www.igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/gukora-imibonano-mpuzabitsina#:~:text=Mu%20myaka%20itari,mujyi%20wa%20Kigali.