Rwamagana:umugi urangwa n'isuku n'umutekano
Rwamagana akarere ka karindwi mutugize intara y'iburasirazuba,umurwa wako karere akaba ari kigabiro,rwamagana ni kamwe muturere turangwa n'isuku cyane byumwihariko mu karere ka RWAMAGANA niho hantu dusanga intara ndetse n'ibiro bya karere muri rusange,ibyo rero nikimwe mubimenyetso biha amahirwe akarere ka rwamagana amahirwe yo gusa neza bitewe n'amategeko ndetse n'amabwiriza ashyirwaho n'akarere bikomatanyije n'intara muri rusange,ubukangura mbaga kw'isuku n'isukura no gukoresha amazi asukuye bwashyizwemo imbaraga n'akarere ndetse nabafatanya bikorwa batandukanye harimo,imiryango mpuzamahanga y'abanyamerika(world vision) ndetse na USAID UBAKA EJO,ubwo bukangurambaga bwatangiye tariki ya 06/08/2019,butangirira mu murenge wa nzige,bugamije kwimakaza isuku ndetse n'umutekano mu karere.
[Hindura | hindura inkomoko]ITERAMBERE RY'ISUKU MU KARERE
[Hindura | hindura inkomoko]Mu mwaka w'ibihumbi bibiri na makumyabiri na kabiri (2022)mu karere ka rwamagana hashyizwe amabwiriza avuga ko inyubako zose z'ubucuruzi zigomba kuzengurutswa amakaro murwego rwogusigasira isura nziza y'umugi ,ibyo byashyizwe mubikorwa umugi usa neza cyane,hashyirwamo ibimoteri bijugunywamo imyanda kumuhanda,ndetse ahanini ikoreshwa ry'amasashi riracibwa kuko ,amasashi ni kimwe mubikoresho bitabora(non biodegradeble waste), bishora kuramba igihe kinini mubutaka bikaba byakwangiza ubutaka mugihe cyo guhinga ndetse nigihe atwitswe akaba yakwangiza ikirere tutibagiye ni kiremwa .[1]
IBIKORWA BYAKOZWE MUGUTEZA ISKU IMBERE MURI RWAMAGANA
[Hindura | hindura inkomoko]Mu murenge wa muhazi wa karere ka rwamagana havuguruwe ivomo rusange ry'amazi meza aturuka mu musozi iryo vomo riherereye mu kagari ka kagarama icyo gikorwa kiba cyaratewe inkunga n'umuryango udaharanira inyungu wa USAID UBAKA EJO murwego rwo gusangiza amazi meza abaturage ndetse no kugirango barwanye indwara zikomoka kumwanda ,uterwa no gukoresha amazi adasukuye twavugamo cholera,amacinya n'izindi,ibyo bikaba byarafashije abaturage begereye uwo mugezi mugukoresha amazi asukuye no kurwanya ahanini indwara zikomoka kumwanda,wo gukoresha amazi adasukuye.si ibyo gusa kuko ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kwegeza abaturage ibikoresho b'yisuku y'umusarane bana bakangurira kugira ubwiherero bufite isuku kuko nkuko tubizi ,iyo umusarane uramutse udafite niho hantu hambere handurira indwa zikomeye zanageza k'urupfu byumwihariko kubana bari munsi y'imyaka itanu,ni muri urwo rwego muwi 2018 hatangijwe ubukangurambaga bwo kugira ubwiherero bufite isuku ndetse bufite kandagira ukarabe .[2]
UMUTEKANO MURI RWAMAGANA NI WOSE
[Hindura | hindura inkomoko]Umutekano ni imwe munkingi y'iterambere munzego zose z'ubuzima ,muri urwo rwego akarere ndetse ninzego z'umutekano bifanyiriza hamwe mu kwimakaza no kwigisha abanyeshuri ,uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda hagamijwe mukwirinda impanuka zo mu muhanda ,no gusigasira ubuzima bwiza bwabatuye muri uwo mugi cyangwa muri ako karere.