Runonko

Runonko cyangwa nyirankono biterwa naho uri ni uburyo bwari bumenyerewe mu muco nyarwanda rwo ha mbere gusa na n’ubucyakorwa. Kenshi na kenshi Runonko yotswaga n’abashumba baragiye kure y’ingo zabo, abahinzi bagiye guhinga kure yaho bataha .[1]
Uko byakorwaga
[Hindura | hindura inkomoko]Runonko cyngwa Nyirankono rero Kotsa runonko byakorwaga mu buryo bwo kubaka akantu gato k’ibinonko bigerekeranye aho babaga barimye mu murima w’igisigati ubyo babaga imirimma bitegura imirima umuhindo, bamara kukuzuza bagacanamo umuriro. Rero Ikimenyetso cyagaragazakko ko Runonko yahiye, kubera umurirmo bacanyemo yabaga umutukutuku ibinonko byose.
Ibyo botsaga
[Hindura | hindura inkomoko]Runonko ubwo yabaga imaze kuzura maze bagakuramo ivu ry’inkwi ryacanye maze bagashyiramo ibijumba, ibitoki , amateke n’imyumbati, ibirayi avioka, hanyuma bagahonda bya binonko byatukuye bikaba itaka ryose hejuru ya byabindi bifuza kotsa. Barangiza bakarenzaho akandi gataka gakeya kugira ngo wa muriro utaza gusohoka hanze bidahiye. Nyuma y’iminota runaka nka 30 maze bakaza kwarura ibyo bokeje maze bakarya byabaga byibyoshye gute.