Jump to content

Rukara rwa bishingwe

Kubijyanye na Wikipedia

Rukara Rwa Bishingwe ni Muntu Ki?

[Hindura | hindura inkomoko]

Rukara rwa Bishingwe ni mwene Bishingwe na Nyirakavumbi,yavukiye i Gahunga mu Ngoma y'u Burera,kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita "Gahunga k'Abarashi".

Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami waba yarategetse u Rwanda hagati y'umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry'urutonde rw'Abami bategetse u Rwanda. [1] Uyu Rukara rwa Bishingwe bivugwa ko atigeze ajya imbizi n'abazungu nkuko amateka abigaragaza. Abenshi bumva inkuru ya Rukara bakagirango ni umugani cyangwa igitekerezo, ariko ni inkuru mpamo kuko n'ubu Rukara afite benshi bamukomokaho bari bafite igisingizo cy'Ubutwari cy'Umuryango w'Abarashi, mu nzu y'Abarashi. Benshi muri aba ubu bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y'Amajyaruguru, aho bakunze kwita mu Gahunga k'Abarashi.

Ese koko Rukara rwa Bishingwe yishe umuzungu?

[Hindura | hindura inkomoko]

Imyaka ijana na cumi n'itanu (115 ) irashije Rukara rwa Bishingwe yishe umuzungu bapfa ko umuzungu w'umupadiri yari yivanze mubya Politiki n'imibereho y' Abanyarwanda nubwo bivugwa ko amwica atari yabigambiriye ahubwo byatewe n'umujinya umuzungu yari amuteye. Bivugwa ko Rukara yakundaga guhinyuza cyane kuko ni nabyo yapfaga n'umugabekazi Kanjogera nyina wa Musinga, kuko yigeze kumubwira ngo nta rubanza rwaciwe n'umugore. Uku guhinyura rero ni nabyo yapfuye na Padiri Loupias kuko uyu mu padiri bivugwa ko yateye imbago mu isambu y'Abarashi umuryango Rukara yakomokagamo ngo Kiliziya izahubake nuko Rukara arazirambura [2]

Rukara rero yishe uyu Mupadiri yari agiye kumusobanurira impamvu yarimbuye imbago z'Abapadiri. Bamaze guhura umuzungu yasuhuje Rukara ngo ‘Yambu’ undi amwihanangiriza kutazongera kumusuhuza atyo kuko Rukara yavugaga ko yambu ari ukwamburwa abana.

Ibi Loupias yabifashe nk’agasuzuguro, aba amukubise urushyi maze Rukara azabiranywa n’uburakari aba yadukiye Padiri amuta ku munigo kugeza aheze umwuka.[3]