Jump to content

Ruhimandyarya

Kubijyanye na Wikipedia

Ruhimandyarya, izwi cyane ku izina ry’Urutare rw’Abarundi, ni urutare runini kandi rurerure ruhanamiye ku mugezi wa Nyakabuye, uherereye mu Mudugudu wa Gasebeya, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba y’u Rwanda. Uru rutare ruri mu gace kari kazwi kera nka Bukunzi, kamwe mu turere tw’icyaro dufite amateka maremare y’abimukira n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.[1][2][3]

Amateka y’izina

[Hindura | hindura inkomoko]

Izina Urutare rw’Abarundi rituruka ku muryango wa Mubarure, yari umugabo wari ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi wageze mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1935. Mubarure yari umuhigi, hamwe n’abandi baje bari kumwe, bakaza guhigira mu mashyamba ya Bweyeye, Ikimena na Nyirandakunze (Cyamudongo) ariyo bahigiragamo inyamaswa. Nyuma baje gutura hejuru y’urwo rutare, bahaba igihe kirekire bituma abaturage baho barwita urw’Abarundi.[1][3]

Ibisobanuro by’izina Ruhimandyarya

[Hindura | hindura inkomoko]

Izina Ruhimandyarya ryatanzwe na Sanduruma Faransisiko, mwene Mubarure, wari uzwi nk’umucukuzi w’amabuye y’agaciro by’umwihariko zahabu. Yacukuraga zahabu mu ishyamba rya Bweyeye akajya kuyigurisha i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kubera ko abamuguriraga zahabu akenshi batamwishyuraga, Sanduruma yafashe icyemezo cyo guhisha amafaranga ye mu isenga riri muri urwo rutare, nk’uburyo bwo "guhima indyarya". Aho yahishaga amafaranga hari hahanamye cyane, bikagorana kuhagera cyangwa kuyiba. Ibyo byatumye urwo rutare rutangira kwitwa Ruhimandyarya.[1][3]

Ubumenyi bw’amateka n’ubushakashatsi

[Hindura | hindura inkomoko]

Urutare rwa Ruhimandyarya rufite agaciro gakomeye mu by’amateka kuko rwakoreweho ubushakashatsi n’umubirigikazi witwa Irene Boutakoff. Uyu muhanga mu by’amateka yibanze ku byasigaye byo hambere (Ibisigaratongo mu rurimi rw'igifaransa byitwa archéologie), aho yavumbuyemo ibikoresho by’amabuye aconze byakoreshwaga n’abakurambere b’Abanyarwanda mbere y’igihe cy’icyuma.[1][3]

Inyandiko zifashishijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
  2. https://francegenocidetutsi.org/ByanafasheRwandaHistory.pdf
  3. 3.0 3.1 3.2 3.3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/wari-uzi-ko-nyabarongo-yahoze-inyura-mu-majyaruguru-y-u-rwanda