Rugenge (Ikigabiro cya Rwabugiri)
Rugenge hazwi nko ku Kigabiro cya Rugenge, ni ahantu h’amateka haherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro, Umudugudu wa Kagasa. Aha ni ho honyine mu Bugesera hatuye umwami w’u Rwanda, ari we Kigeri IV Rwabugiri.[1]
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Urugo rwa Kigeri IV Rwabugiri rwari rwubatse i Rugenge, aho yatungiye umugore w’Umurundikazi witwaga Murerwa wa Ngwije. Murerwa yari yarahunze u Burundi hamwe na musaza we Cyoya, nyuma yo kwigomeka ku mwami w’u Burundi. Cyoya yazanye n’ingabo ze zitwaga Inyange, akimara kugera mu Rwanda, Umwami Rwabugiri yaramwakiriye amugira umutware ukomeye mu gihugu.[1]
Nyuma y’igihe, Rwabugiri yashyingiye Murerwa umuhungu we Sharangabo.[1]
Ibisigaratongo
[Hindura | hindura inkomoko]Ahahoze urugo rwa Rwabugiri i Rugenge hasigaye igiti cy’umuvumu cyari cyaratemwe ariko cyaje kongera gushibuka. Kuri ubu ahahoze urwo rugo hubatse uruganda rukora ibyuma (fer à béton).[1]
Hafi y’aho, mu bilometero bibiri, mu Murenge wa Rweru, Akagari ka Nemba, Umudugudu wa Rutete, hari ahitwa Ku Kavure ka Rwabugiri, ahari iriba rito ryitiriwe uwo mwami. Bivugwa ko ari Rwabugiri warifukuje, kandi n’ubu rikoreshwa n’aborozi bo muri ako gace buhira inka. Inka nkuru zashokaga ku rindi riba ryitwaga iriba rya Nyirarubomboza.[1]
Kintambwe na Rwacyoya
[Hindura | hindura inkomoko]Aho Cyoya yagabiwe n’Umwami Rwabugiri akahatura, haje kwitwa "Kintambwe" rikaba ari ijambo ry’Ikirundi risobanura Intare, kubera ko ako gace kabagamo inyamaswa nyinshi zirimo n’intare. Ubu, Kintambwe ni Akagari ko mu Murenge wa Rweru, aho kandi habarizwa iriba rya Rwacyoya, rifatwa nk’iriba ryafukujwe na Cyoya.[1]