Royal balloon Rwanda
Royal balloon Rwanda ni companyi y' ubukerarugendo isanzwe ikorera mu bihugu binyuranye by' Afrika, ikaba yazanye agashya mu ubukerarugendo bw' uRwanda, aha yazanye imipira itwarwa numuriro hot air balloons ebyiri zigashishwa mu gusura ibiza nyaburanga bitatse pariki y' akagera wibereye mu kirere, kuburyo ushobora kwitegereza pariki y' igihugu y' akagere uyirihejuru mu metero zirihagati ya 100m na 1000m kandi hot air balloons zishobora gutwara abakerarugendo 4 cyangwa 6.[1]
Akamaro
[Hindura | hindura inkomoko]Kuva mu mwaka wa 2022 nibwo ububuryo bw' ubukerarugendo nibwa bwatangiye kwifashishya muri pariki y' Akagera kubufatanye bwa Royal balloon Rwanda n' urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB (Rwanda Development Board). [2]
Umuyobozi w' ibikorwa bya Royal Balloon Rwanda mu Rwanda Atilla Turkmen yavuze ko Royal balloon bamaze imyaka irenga 30 bakora ibikorwa n' ubucuruzi byerekeye ubukerarugendo, rero bakaba biteguye kugernda n' icyerecyezo n' ingamba bya leta y' uRwanda muguteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

ububuryo bushya bwitezweho gufasha abakerarugendo bagana pariki y' akagera gusura no kwihera ijisho ibyiza bya pariki y' akagera cyane cyane inyamanswa nka; Intare, inzovu, imbogo, inkura, ingwe, impala nizindi.[1]
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Royal Balloon nkuko byagarutsweho n' umuyobozi wayo mu Rwanda bamaze imyaka irenga 30 bakora ibikorwa nkibi by' ubukerarugendo mu karere ka afrika y' iburasirazuba n' amagepfo, aho bamaze kugira inararibonye mugukoresha iyi mipira itwarwa n' umuriro.
Ibihugu Royal Balloon ikoreramo [3]
[Hindura | hindura inkomoko]Ibiciro muri 2026/2027 [4]
[Hindura | hindura inkomoko]- Abanyarwanda abakuru 290$
- Abanyarwanda bato 250$
- Abanyamahanga batuye mu Rwanda 350$
- Abanyamahanga badatuye mu Rwanda 450$
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://rdb.rw/royal-balloon-launches-rwandas-first-hot-air-balloon/
- ↑ https://www.rwandainuganda.gov.rw/actualites/info-details/royal-balloon-launches-rwandas-first-hot-air-balloon
- ↑ https://www.africa-expeditions.com/rwanda-hot-air-balloon/
- ↑ https://www.gorillasafariscompany.com/2025/01/09/how-much-is-akagera-national-park-hot-air-balloon-safari-in-rwanda-in-2026-2027/