RUMAGA Junior

Kubijyanye na Wikipedia

Ni umunyarwanda w'umusizi wavutse ku itariki 3 Nyakanga 1999, avukira mu karere ka Ruhango i Mutakara na Nyamagana, mu muryango w'abana batatu (3), nyuma umuryango we wimukiye mu karere ka Muhanga ari naho utuye ubu gusa Rumaga we akaba aba i Kigali kubera impamvu z'akazi.[1]

Amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

  • Amashuri abanza yayize Ku Rwunge rw'amashuri rw'abisunze mutagatifu Dominiko, I Mbuye
  • Icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye akiga mu i Seminari nto ya Kansi
  • Icyiciro cya kabiri cy'ayisumbuye akiga mu rwunge rw'amashuri rwabisunze mutagatifu Yozefu, mu Birambo bya Gashari [2]
  • Icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry'ubumenyamuntu n'ubugororangingo muri kaminuza y'u Rwanda [3]

Inkomoko y'inganzo[hindura | hindura inkomoko]

Abantu benshi bakunda gukeka ko yaba ari umwuzukuruza wa Nyirarumaga ( umugore bita nyina w'ubusizi bw'u Rwanda) wari umusizi ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatare se wa Ruganzu II Ndoli. gusa sibyo, Rumaga avugako inganzo ye ari ingabire y'Imana cyane ko ntawe yarebeyeho mu muryango ngo inganzo ye imumurikire iremye iye.

Mu gukura kwe yakundaga gutega amatwi ibitaramo no gukurikirana amateka y'abami, akaba uwo kwibera muri izo mfuruka. ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri wa mashuri yisumbuye bahawe umukoro wo kuvuga icyivugo ugahabwa amanota, uwo mukoro niwo wakongeje ikibatsi cy'impano ye.[4]

Aho wakura ibihangano bye[hindura | hindura inkomoko]

Ibihangano bye wifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga wajya kuri shene ye ya YouTube yitwa Junior RUMAGA


Kandi ibihangano bye byose ushobora kubibona unyuze ku rubuga rwa murarandasi rwe yahanze runyuraho ibihangano bye ndetse n'abandi basizi arirwo SigaRwanda

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1] Ubuzima bushaririye bw’umusizi Rumaga wakuriye mu maboko y’umubyeyi umwe - Igihe.com
  2. [2] Junior Rumaga - Sigarwanda.com
  3. [3] Ubuzima bushaririye bw’umusizi Rumaga wakuriye mu maboko y’umubyeyi umwe - Igihe.com
  4. [4] Rwanda – Rumaga Junior umusizi ushaka guhuza umuziki n’ibisigo bikaba ubusizi - BBC