Porogaramu irinda imvune ziterwa no gukora ibintu kenshi.
Gukomereka inshuro nyinshi ;RSI mu mpine mu rurimi rw'icyongereza; ni ibikomere ku mitsi y'umubiri, ingingo, imitsi, ligaments, amagufwa, cyangwa imitsi biterwa no kugenda inshuro nyinshi. [1] Ibikomere nk'ibi birashoboka cyane nk'iyo kugenda bisaba imbaraga cyangwa bikajyana no kunyeganyega,umunyegamo w'imitsi, kugororoka birenze urugero, cyangwa kubungabunga imyanya ihamye. Kumara igihe kinini ukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa bishobora gutuma umuntu arwara ingingo zo hejuru, cyane cyane mu ngingo z'ukuboko cyangwa umugongo . [2] RSIs ni agace k'indwara ya sisitemu y'imikaya n'amagufwa(musculoskeletal system).
Porogaramu zitandukanye ziboneka byoroshye kugira ngo zibashe gufasha abantu kwirinda imvune cyangwa ububabare bw'ako kanya / ibikomere biterwa no gukoresha mudasobwa.
Ibyiciro bya porogaramu
[Hindura | hindura inkomoko]Porogaramu zo kurinda imvune ziterwa no gukora ibintu inshuro nyinshi (RSI) akenshi zikora mu byiciro by'akazi bikurikira.
- Kwibutsa kuruhuka:Ibikoresho bimwe byibutsa gufata ikiruhuko ukurikije igihe gishize, uko igihe kingana cyangwa uburyo umuntu akora cyane, uburyo bwo kuruhuka bisanzwe, n'ibihe by'umunsi.
- Kugabanya ibikorwa: Ibikoresho bimwe bigabanya ingano yo kwandika cyangwa gukanda ku museke(wa mudasobwa); Urugero rw’ibikoresho byo kumenya imvugo, ibikoresho byo gukanda buto byikora ubwabyo, ndetse n’ibikoresho by’imfunguzo zihuta (hotkey) cyangwa macro.
- Gukurikirana - Ibikoresho bimwe bikurikirana amakuru, nk'igihe umara ukora buri munsi, uburyo bwo gufata ibiruhuko, gusubiramo (urugero, urufunguzo, gukanda ku museke wa mudasobwa). Ibikoresho bimwe bifite imibare ihanitse cyane, harimo gusuzuma ibipimo byerekana ingaruka zishingiye ku buryo bukomeye kandi bushingiye ku bushakashatsi. Ibikoresho bimwe na bimwe birimo isuzumabumenyi hamwe n'ibikoresho byo gutanga raporo kugira ngo bifashe mu gushakisha uburyo bufatika hagati y'imibare yakusanyirijwe hamwe n'amakuru yatanzwe nabi.
- Guhuza - Ibikoresho bimwe bishobora gukoresha mudasobwa nyinshi (urugero, kubijyanye no kwerekana imiterere cyangwa gukusanya imibare ikoreshwa) ukoresheje amakuru ahujwe, harimo n'ubushobozi bwo guhuza imiyoboro.
- Amahugurwa - Ibikoresho bimwe na bimwe birimo ibice by'amahugurwa hamwe n'amakuru ku ngingo zirimo: gushyiraho aho ukorera, uko umubiri uhagaze, inama zikora neza, ndetse n'amakuru y'imitekerereze n'imibanire.
Ibyibutsa gufata ikiruhuko
[Hindura | hindura inkomoko]Ibi bishobora kuba ibintu by'ingenzi ku banu benshi. Amahitamo yo guhitamo igikoresho harimo uburyo ibikoresho bikoreshwa mu guhitamo igihe, imenyesha ryo gufata ikiruhuko rikenewe, uburyo bwo kuruhuka, n'uburyo igikoresho cyoroshye kugikoresha.
Ibikoresho byinshi bikoresha amasaha yoshye (urugero, kwibutsa kuruhuka buri minota 60). Ibyo bishobora gukora neza niba akazi gakorerwa kuri mudasobwa gahoraho ariko gashobora kurangaza mu gihe ako akazi kadahoraho kuri mudasobwa. Ibindi bikoresho biteganya kuruhuka karemano no gutinza ibyifuzo byo kuruhuka bitewe n'impamvu zimwe na zimwe. Ibikoresho bimwe na bimwe byerekana imiterere mu bikorwa kandi bigatanga ibitekerezo byo kuruhuka vuba cyangwa nyuma bitewe n'ibikorwa ibyo ari byo. Ibi bikoresho bishobora kubabaza cyangwa kurakaza umuntu mu ihe akazi ka mudasobwa kavanzwe n'ibindi bikorwa mu umunsi wose.
- ↑ "Repetitive Strain Injury (RSI): Causes, Symptoms & Treatment". Cleveland Clinic (in Icyongereza). Retrieved 2024-05-10.
- ↑ lpcadmin (2011-11-21). "Repetitive strain injury amongst IT workers and computer users". London Pain Clinic. Retrieved 2024-05-10.