Jump to content

Pastor p

Kubijyanye na Wikipedia

Bugingo Ndanga Patrick known as Pastor P wabonye izuba ku 1 Kanama 1986.Ni umwe mu batungamuziki mu buryo bwa majwi(Music Producer) mu Rwanda.Yatangiye uyu mwuga muri 2005 aho nyuma y'imyaka ibiri yakoze indirimbo ya mbere yiswe Ndarota y'umuhanzi Shanel.[1]

Usibye kuba ari umutunganyamuziki ni n'umuhanzi, aho yakoze album yitwa "Warakoze Kunkiza" .[1]

IBIKORWA YAKOZE

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu mwuga we yakoze ibikorwa byinshi birimo:

  • Aho yakoranye na King James muri 2014.[2]
  • Aho yajyiye mu bwongereza(United Kingdom) gukora ku ndirimbo za ba diaspora muri 2015.[2]
  • Aho yakoze album ifite umwihariko w'umudiho nyarwanda.[3]
  • Yakoze ku ndirimbo zirimo iza ba Meddy, The Ben, Riderman, Buravan and nabandi benshi.[4]

BYINSHI WAMUMENYAHO

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu iziki ufite umudiho nyarwanda , uyu muhanzi yasubiyemo indirimbo ya Burna Boy yise “Ye’’ ayicuranga bya Kinyarwanda ndetse iranishimirwa cyane ukurikije ibitekerezo byayitanzweho ku rubuga rwa Youtube.Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nzeri 2021 yayisohoye nk’umuhanzi mushya mu muziki witwa KaguranoRwimo.Aho yavuze ko ari amazina akomora kwa Sekuruza, . Ati “Kagurano yari Sogokuruza wanjye naho Nyirarwimo akaba Nyogokuruza, bityo Sogokuruza aza kubihina anyita Rwimo.”Aya ni amazina Pastor P yavugaga ko yahawe na Sekuruza ayakurana mu muryango ariko ntiyayitwa mu buzima busanzwe. Pastor P avuga ko aya mazina yahawe n’ababyeyi be yayiyise ubwo yatekerezaga gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda.Ati “Ntekereza gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda, nibwo nabonye ko nkwiye gukoresha ya mazina nahawe na Sogokuruza.”Yavugaga ko n’ubwo azajya akoresha aya mazina, ntabwo bikuyeho ayo yari asanzwe yitwa nk’umutunganyamuziki.[3]

IBIHANGANO BYE

[Hindura | hindura inkomoko]

Album nshya ya Kagurano Rwimo yayise “Ruticumugambi”. Iyi album igizwe n’indirimbo 10. Hariho indirimbo z’Urukerereza nka “Kabanyana k’Abakobwa’’, “Rubanda rugira ayabo”, “Wiriweho mwali’’, “Ibare”, “Agashinge”, “Yewe Roza” na “Amashyo Rugamba”.Hariho izindi ndirimbo nka ‘Inyamanza”, yamenyekanye cyane mu myaka yo hambere iyi kuri iyi album yayirimbiwe na Marie Louise (Umubeyi w’i Musanze), “Abaticumugambi” y’Abasaamyi ba Nkombo na “Laurette” ya Kamaliza yaririmbiwe na Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda mu 2017.Pastor P yavuze ko iyi album ari igitekerezo cyaturutse ku kuntu yabonaga indirimbo zo ha mbere zitagicurangwa kandi zifite amateka ahambaye ku bakunzi b’umuziki, bityo zikaba zikwiriye gusigasirwa.Ati “Iyo ugiye kureba usanga indirimbo zo ha mbere radiyo zitakizicuranga kuko nta muziki irimo nyamara zifite amateka akomeye ku mitima yacu, ibyo byatumye nzisubiramo nziha imiziki kandi nzikora ku buryo bugezweho ku buryo byakunda ko bakomeza kuzicuranga no muri iyi minsi.”Pastor P yavuze ko iyi album y’indirimbo icumi yazihereyeho mu rugendo rwe rwo gukora umuziki, ati “Nibaza ko mfite indirimbo nyinshi zirimo izanjye bwite, gusa naravuze nti aho kugira ngo nkomeze gukora izindi uwabanza kureba ku zisanzwe zihari.”Laurette ya Kamaliza yasubiwemo na Miss Guelda Shimwa ntabwo ari indirimbo nshya kuko Pastor P yayimukoreye mu myaka yo hambere dore ko uyu mukobwa yanayiririmbye mu gitaramo cyo kumurika album ya Charly na Nina mu 2017.Iki gihe uyu mukobwa yavugaga ko yiteguye gutangira urugendo rw’umuziki ku giti cye gusa yaje guhura n’ibicantege bitandukanye iby’umuziki abishyira ku ruhande.[3]

  1. 1.0 1.1 https://www.newtimes.co.rw/article/65105/celebrity-watchpastor-p
  2. 2.0 2.1 https://www.musicinafrica.net/directory/pastor-p
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/pastor-p-mu-isura-nshya-twumvane-album-nshya-yahurijeho-indirimbo-zo-hambere
  4. https://www.newtimes.co.rw/article/4162/entertainment/music/producer-pastor-p-returns-set-to-release-first-album