Paster Niyonshuti Théogène

Kubijyanye na Wikipedia

Niyonshuti Théogène mu mwaka 1995 yari umwana wo ku muhanda, icyizere cy’ubuzima cyari cyarayoyotse yariyakiriye nk’uzabaho mu muhanda kugeza Yesu agarutse.Théogène Nyuma y’imyaka 23, ubu ni umugabo wubatse, afite abana batatu yabyaranye na Uwanyana Assia ndetse yanagiriwe icyizere n’Itorero rya ADEPR rimuha inshingano za gipasiteri.[1]

Ubuzima bwe Bwite[hindura | hindura inkomoko]

Abemeramana bo bavuga ko Nyagasani ari ‘Rutabura uko abigenza’ kuko ashobora kunyuza umuntu mu bikomeye ariko amutyariza kuzavamo umuntu udasanzwe uzahangamura ibibazo bikomeye.[2]Pasiteri NiyonshutiUbusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.Théogène yivugira ko ari umwe mu bakozi b’Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no gutanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo.[3] Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu mwaka 2003 nibwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse ahamya ko akigahagazemo yemye na bugingo n’ubu.[4]

Théogène Nyuma y’imyaka 23, ubu ni umugabo wubatse, afite abana batatu yabyaranye na Uwanyana Assia ndetse yanagiriwe icyizere n’Itorero rya ADEPR rimuha inshingano za gipasiteri.

Urupfu rwe[hindura | hindura inkomoko]

Ku itariki 23 Kamena 2023, nibwo urupfu rw'umuvugabutumwa Theogene rwamenyekanye, aho imodoka yari arimo yagonzwe na bisi ya kompanyi ya simba mu gihe yavaga muri Uganda agana mu Rwanda, iyi mpanuka yabereye mu biri metero bine uvuye k'umupaka wa Gatuna. [5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2023-06-23. Retrieved 2023-06-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)