Papa leo XIV
PAPA LEO XIV:UMUNYAMERIKA WATOREWE KUBA UMUSHUMBA MUKURU WA KILIZYA
Inteko y'Abacardinal 133 bateraniye muri chapel ya sistinei vatican kuri uyu mugoroba wa taliki 8 gicurasi 2025 yatoye umushumba mushya wa kiliziya catholic,Cardinal Robert Francis Prevost.[1]
itorwa rya papa mushya ryemejwe n'umwotsi w'umweru wazamutse kuri chapel ya sistine,ahaberaga iri tora kuva taliki 7 Gicurasi. Bisobanuye ko mu itora,umukandida kuri uyu mwanya yabonye yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y'Abacardinal bitabiriye iri tora.
Cardinal Robert Prevost ukomoka muri leta zunze ubumwe z'Amerika yatowe nyuma yuko habaye ibyiciro bitanu by'itora birimo kimwe cyabaye taliki ya 7 Gicurasi n'ibindi bine byabaye kuya 8 Gicurasi 2025.Yafashe izina ry'ubutungane rya "leo XIV"
Papa leo XIV yavukiye mu mujyi wa chicago muri leta lllinois taliki ya 14 nzeri 1955.Yagizwe umucardinal na Papa Francis taliki ya 15 mata 2023,amuragiza diyoseze ya callao muri peru.
Niwe cardinal wa mbere ukomoka muri leta zunze ubumwe z'Amerika utorewe kuyobora kiliziya.Ibi byashimishije president Donald Trump wagaragazako yifuza kubona papa mushya aturuka mu gihugu cye.
Mu 2023,papa leo XIV yagaragajeko kiliziya idakwiye kwigisha amahame yayo gusa ahubwo ko ikwiye kwereka isi yose igisobanuro cyo kumenya yezu kristu.
Ati"kenshi tuganzwa no kwigisha amahame ..... arik tukibagirwako umurimo wacu wi banze ari ukwigisha icyo kumenya kristu bisobanuye umurimo wacu ni ukwagura ihema tukareka buri wese akinjira muri kiliziya."
Ubu butumwa buca amarenga ko Papa leo XIV yiteguye kugendera mu murongo Papa francis yasimbuye kuri iyi nshingano,urimo kudaheza uwo ariwe wese ushaka kumugisha w'Imana,uko yabateye nimibereho yaba abyeho yose.
Cyakoze ntabwo avugwaho rumwe kuko,nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru THE PILLAR muri nzeri 2024,Papa leo XIV ntiyigeze akurikirana ikirego cy'abagore bashinjaga abapadiri babiri kubahohotera mu 2007.Ibyo byabereye muri diyoseze ya callao muri peru, Yayobowe na Papa leo XIV kuva 2014 kugeza 2023 ubwo yahabwaga inshingano i roma.[https://mobile.igihe.com/amakuru/article/papa-mushya-wa-kiliziya-gatolika-yatowe 1]
Cite error: <ref> tags exist for a group named "https://mobile.igihe.com/amakuru/article/papa-mushya-wa-kiliziya-gatolika-yatowe", but no corresponding <references group="https://mobile.igihe.com/amakuru/article/papa-mushya-wa-kiliziya-gatolika-yatowe"/> tag was found