Jump to content

Nyiratunga

Kubijyanye na Wikipedia

UMUGABEKAZI NYIRATUNGA

[Hindura | hindura inkomoko]

Nyiratunga yabanje gushakwa na Gihana Nyamihana umwana wa Cyilima Rujugira akaba umugabo bakaba bari batuye ku Muyange wera ibisabo mu Ruhango rwa Mutakara na Nangingare ubu niho hubatse ishuri rya Muyange! Ndabarasa rero umuvandimwe wa Gihana Nyamihana yimye ingoma ya se Cyilima Rujugira yimana irya Kigeli aba Kigeli Ndabarasa atanze nawe Sentabyo ahabwa uruharo ngo arwigize imbere yimana irya Mibambwe gusa ntiyatinda ku ngoma ku bw’ubwiko bwa Gatarabuhura umuvandimwe we washakaga kumwaka ingoma! Gatarabuhura umwe mu bazwiho mu mateka y’u Rwanda kuba bararwaniye ubutegetsi.[1]

Izina rya Gatarabuhura riza mu mateka bwa mbere igihe cy’iyimikwa ry’umwami Mibambwe III Sentabyo, umwami wimikiwe hafi ya Muhazi ahitwa i Gasange (mu cyahoze ari Komini Giti ya (…) [2] Muri icyo gihe rero nibwo abiru bateguriye umuhiigo Mibambwe Sentabyo baca iraro kwa Nyiratunga bukeye Nyiratunga asama Gahindiro umwana rukumbi wa Mibambwe Sentabyo! Ugenekereje isano, Mibambwe Sentabyo yari nk’umwana wa Nyiratunga kuko Sentabyo ni uwa Kigeli Ndabarasa umuvandimwe wa Gihana Nyamihana umugabo wa Nyiratunga bakaba bene Cyilima Rujugira ! Nyuma y’itanga rya Mibambwe Sentabyo azize ubushita himye uruhinja rwe na Nyiratunga arirwo Gahindiro ka Mibambwe rwimana irya Yuhi, ruba Yuhi Gahindiro.[3]