Nyabingi
Nyabingi ni umugore w'umunyarwandakazi wakuye benshi umutima kugeza aho hari bamwe banamwita sekibi[1] N’ubwo izina ryamamaye cyane ari Nyabingi ariko izina rye ry’Ikinyarwanda ni Nyabyinshi, bivuze umuntu ufite ubutunzi bwinshi, ni izina ryahawe umukobwa uvugwa ko we na Ruganzu ll Ndoli, bavutse ari impanga babyawe na Ndahiro ll Cyamatare.[2]
Ubuzima Bwite
[Hindura | hindura inkomoko]Nyabingi yavutse yitwa Nyabyinshi, nyuma izina rye riza kumenyekana nka Nyabingi bitewe n'uko abantu bavugaga ururimi rw'urukiga, iyo bumvaga izina Nyabyinshi bo bumvaga Nyabingi.[2]
Umwaka yavutsemo ntuzwi neza, ariko Bikekwako yavutse hagati y'umwaka w1600 n'umwaka w'1800.[2]
Uyu Nyabingi yagize ubutunzi bwinshi, Nyuma y'uko se yamuganiye agace k'u Rwanda kitwa mu ndorwa[1]
Aho Nyabingi ahurira n'imyemerere
[Hindura | hindura inkomoko]Nyabingi ntiyigeze ashaka umugabo, ubwo yari agiye gupfa, yahamagaye abaja be n’abagaragu abihera bwa butunzi bwe bwose ngo bazabugabane.
Nk’ikimenyetso cyo kuzahora bamwibuka, bamushyiriraho imigenzo yo kujya bamuterekera. Baje no kwishyira hamwe biyita ‘Abagirwa’, nk’abantu bagizwe na Nyabingi bagatunga bagatunganirwa.[1]
Uwo muco wo guterekera Nyabingi wahereye aho, ukwira mu Banyarwanda bose aho uwabagiriye neza na nyuma yo gupfa bahoraga bamwibuka, Na n’ubu Mu Rwanda, by’umwihariko mu duce tw’Amajyaruguru, hari ahakigaragara ibimenyetso biranga imibereho ya Nyabingi, ku gicumbi cy’uwo muco ni mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.[1][2]
Muri ako gace hari abakiriho mu bahose ari Abagirwa ba Nyabingi, aho bagiye basimburana mu buryo bw’uruhererekane bamwe basimbura ababyeyi babo, hakaba hakigaragara inzu za Nyabingi (Indaro/ingoro) aho baterekereraga.[2]