Nyabinghi

Kubijyanye na Wikipedia
Imizi ya Nyabingi

Nyabinghi cyangwa Nyabingi ni ya kera cyane mu ngoro ya Rastafari kandi ni umuntu ukomeye mu mateka y'u Rwanda, Uganda na Tanzaniya, aho imyemerere ari we yari

Nyabingi z'akoreshwaga n'abamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu cy'Ubuhorande

ishingiyeho.

Nyabingi yarangwaga n'abimwe mu bishushanyo cyangwa inyamaswa maze ikaba ariyo myemerere abantu bizeraga

Inkomoko[hindura | hindura inkomoko]

Nyabingi yari umugore w'icyamamare mu Rwanda / Uganda / Tanzaniya, izina rye rikaba risobanura "ufite ibintu byinshi". [1] [2] Itariki n'aho yavukiye birahatana. Jim Freedman, umuhanga mu bumenyi bw’umuntu wize ibijyanye n’umutwe wa Nyabinghi mu Rwanda / Uganda, avuga ko nyabinghi yaba yaravutse ahagana murwa 1750–1800.

Iyobokamana[hindura | hindura inkomoko]

Kuramya cyangwa gusenga imana cyangwa umwuka w’umugore uzwi ku izina rya Nyabinghi byatangiriye mu Rwanda, ahagana mu 1800. byatekerezwaga ko ari imbaraga zikomeye mubuzima bwa buri munsi. Imigenzo y'idini yakorwaga binyuze mu muhuza mu buryo bwo gushyikirana n'umuzimu wa Nyabinghi. hagamijwe guturisha umuzimu we, abizera bazaniraga amaturo umuhuza nawe akavugana n'umuzimu mu izina ry'umwizera. Mu gihe hariho uburyo bwihariye bwavuganaga na Nyabinghi mu buryo butaziguye, Nyabinghi yashoboraga kandi gutunga abantu basanzwe batari abayobozi cyangwa abategetsi mu idini. iyi myemerere yari yiganje cyane mu bice byo mu majyepfo ya Uganda no mu majyaruguru y’u Rwanda, uturere twahoze tugize ubwami bwa mbere bwa Ndorwa. [3]

Muhumusa[hindura | hindura inkomoko]

Muhumuza umu nyarwandakazi / nyaugandakazi bivugwa ko ari we nyabingi yari yarahanzeho, yari yaramamaye nkumuja wajyanaga ubutumwa bw' abizera kuri Nyabingi mu

Nyabingi zishingiye ku migezi

kinyejana cya 19 kugeza mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20. Muhumusa yayoboye ubukangurambaga bwo kurwanya Yuhi V wo mu Rwanda, avuga ko ari we mugabekazi w' ukuri ku ngoma y'u Rwanda. Yayoboye kandi anashyijyikira indi mitwe irwanya ubukoloni muri Afurika y'Iburasirazuba, yigomeka ku butegetsi bw'abakoloni b'Abanyaburayi. [4] Nubwo yafashwe mu 1913, bivugwa ko abari barahanzweho na Nyabinghi nyuma bakomeje ibikorwa bye muri Afurika y'Iburasirazuba (cyane cyane abagore). Abakomoka kubayobokeba ba Nyabinghi bivugwa ko ubu baherereye mu mutima wa Dzimba dze Mabwe, ubu uzwi nka Zimbabwe

Sans dance[hindura | hindura inkomoko]

Ibigwi bya Nyabinghi byo kwigomeka byatumye ab Rastas benshi bo muri Jamayike, binjiza ibizwi ku izina rya Nyabinghi chants ( binghi ) mu birori byabo ( gutaka ). iyo injyana ikaba ishingiye kuri ska, rocksteady na Reggae Music. Ubwoko butatu bwingoma zikoreshwa mumuziki wa Nyabinghi: bass, funde na keteh . keteh nizirarangura zifite imizi mu mbyino zo muri Ashant[5], ☃☃ funde ivuzwa rimwe-kabiri muburyo budahinduka iherekejwe na base yingoma ivuga irangurura kwijwi rya mbere ni rya kane. Kubara Ossie niwe wambere wanditse kuri Nyabinghi kandi afasha gushiraho no kubungabunga umuco wa Rasta.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. Asante Ivory Trumpet Music in Ghana: Culture Tradition and Sound Barrage By Joseph S. Kaminski
  2. Asante Ivory Trumpet Music in Ghana: Culture Tradition and Sound Barrage By Joseph S. Kaminski
  3. Freedman, Jim (1984). Nyabingi: The Social History of an African Divinity. Tervuren, Belgique: Muse royal de l'Afrique centrale.
  4. Hopkins, Elizabeth. “The Nyabingi Cult of Southwestern Uganda.” Protest and Power in Black Africa. Ed. Robert I. Rotberg and Ali A. Mazrui. New York: Oxford University Press, 1970. 258-336. {{cite book}}: Empty citation (help)
  5. Asante Ivory Trumpet Music in Ghana: Culture Tradition and Sound Barrage By Joseph S. Kaminski

Iyungura bumenyi[hindura | hindura inkomoko]

  • Hopkins, Elizabeth. “The Nyabingi Cult of Southwestern Uganda.” Protest and Power in Black Africa. Ed. Robert I. Rotberg and Ali A. Mazrui. New York: Oxford University Press, 1970. 258-336.