Jump to content

Nishimwe Solange

Kubijyanye na Wikipedia

Nishimwe Solange uzwi Sol Solange umaze kubaka izina mu bikorwa by’ubukerarugendo[1]

Amashuri yize[2]

[Hindura | hindura inkomoko]

Sol Solange afite imyaka 24, yiga Public Health muri Mount Kigali University. Akunda gusangiza abantu uduce duto tw’ubuzima bwe binyuze mu mafoto n’amavidewo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze

yitabiriye umunsi w’ibirori bidasanzwe Perezida Kagame yakiriyemo abayobozi n’abandi batumirwa na we arimo

Buri mpera z’umwaka Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira abayobozi batandukanye n’abandi batumirwa bari mu byiciro bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu.

Mu mpera za 2023 ibi birori bikaba byarabaye kuwa 30 Ukuboza.

Sol Solange yagarutse ku buryo nubwo haciyeho iminsi kugeza n’ubu atariyumvisha ko byabaye avuga ko bidasanzwe.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Sol Solange yagize ati "  Ubutumire nabubonye nari nagiye gusura Nyungwe, ntakubeshye ntabwo nabyizeye na nyuma yaho ndi umuntu wakomeje kubyibazaho cyane."

Sol Solange avuga ko atiyumvisha uko byagenze ati "Nkibubona sinabyemeye naribazaga ngo gute se? Njyewe se ndi nde? Numvaga ari ibintu bidasanzwe bidashoboka? Njyewe ntabwo nari nakabyizeye kugera no ku munsi wa nyawo."

Uyu mukobwa agaruka ku buryo uwo munsi yiteguye kare nubwo igikorwa nyirizinza cyari gitegerejwe mu masaha y’umugoroba ati "Njyewe saa cyenda nari narangije kwitegura hari ukuntu nyine umuntu aba afite mu turemangingo akantu ko gushya njyewe rwose nari narangije kwitegura."

Agaruka ku buryo yigiriye inama yo kutaryama ngo adacikanwa ati "Imvura igitangira kugwa naravuze nti uwaba ryamye ariko ndavuga ngo ndamutse ngiye kuryama sinkanguke amasaha akagenda, nageze no mu buriri ariko ngeze aho ndabyuka nshyiramo."

Sol Solange yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Nursing muri Mount Kenya ari naho ubu ari kwiga icyiciro cya Gatatu muri Public Health.

Uyu mukobwa kandi yanakuze akunda itangazamakuru nyuma ariko yo kugerageza kenshi mu binyamakuru bitandukanye ntibamuhe amahirwe yo kuba yabikora, yatangiye kubikora mu buryo bwo kubara inkuru arangira abantu ahantu hatandukanye.

  1. 1.0 1.1 https://inyarwanda.com/rw/amakuru/uko-sol-solange-yanze-kuryama-kubera-ubutumire-budasanzwe-bwa-perezida-kagame-142402
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/13517/entertainment/of-content-and-unintended-fame-sol-solange-shares-experience