Munyaga
Munyaga ni umusozi w’amateka uherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Uburasirazuba y’u Rwanda. Uyu musozi uherereye ku nkengero z’aho u Rwanda rwagabaniraga na Gisaka mbere y’uko igihugu cya Gisaka cyigarurirwa n’u Rwanda mu kinyejana cya 19, ku ngoma y’umwami Mutara II Rwogera. Munyaga ni umwe mu misozi ifite amateka akomeye mu bijyanye n’umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, kuko ari ho hatangiriye igitekerezo cyo gugshinga urugerero rw’ingabo z’igihugu.[1][2][3][4]
Inkomoko y’urugerero rwa Munyaga
[Hindura | hindura inkomoko]Urugerero ni igikorwa cyakorwaga n'ingabo aho zabaga ziri ku nkiko (imbibi cyangwa imipaka) z’u Rwanda mu rwego rwo kururinda ibikorwa byo kuba rwavogerwa n’ibihugu by'amahanga. Ibyo bikorwa byatangiye ku ngoma y'umwami Cyirima II Rujugira, ubwo u Rwanda rwiteguraga guhura n’ibitero byashoboraga guturuka mu bihugu by’abaturanyi birimo nka Gisaka, Ndorwa, Bugesera, n’u Burundi, aho ibyo bihugu byashakaga kwigarurira u Rwanda.[1][5]
Rujugira yafashe icyemezo cyo kohereza imitwe y’ingabo ngo ijye ihora ku nkiko z’igihugu aho ibitero cyangwa abaje gutera igihugu bashoboraga kwinjirira, aherako avuga ijambo rikwira hose maze rirushaho kwamamara kugeza magingo aya, aho yavuze ati:[1]
Abakemba n’itangira ry’urugerero i Munyaga
[Hindura | hindura inkomoko]Ku ikubitiro, Rujugira yohereje umutwe w’ingabo w’Abakemba, bari bayobowe n’umuhungu we Sharangabo, ngo bajye kurinda umupaka w’u Rwanda na Gisaka. Izo ngabo zashinze ibirindiro mu mpinga y’umusozi wa Munyaga, ahari hateganye na Gisaka. Aho ni ho urugerero rwatangiriye, maze abari bagize uwo mutwe bahatura burundu hamwe n’imiryango yabo.[1]
Nyuma ya Sharangabo, Ndabarasa, na we wari igikomangoma, yakomerejeho kuri urwo rugerero, aho yari kumwe n’Abakemba. Abakomotse kuri abo basirikare b’Abakemba baracyatuye i Munyaga, nubwo uwo mutwe w’ingabo utacyiriho kuko wasenywe n’ubukoloni bw’Ababiligi, kimwe n’indi mitwe y’ingabo y’icyo gihe.[1][2][5]
Munyaga mu gihe cya none
[Hindura | hindura inkomoko]Aho urugerero rwahoze, hitwa mu Nkamba, uhereye ku ngoma ya Rujugira kugeza ubu. Ni mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga, mu Karere ka Rwamagana. Mu gace k’itaba ryari ricumbikiye ingabo, kuri ubu habarirwa ubutaka buri hagati ya hegitari 10 na 15, hakaba harimo ibikorwa bitandukanye aribyo:[1]
- Umunara muremure ukoreshwa mu itumanaho
- Isoko ry’abaturage
- Ikigega kinini cy’amazi gikoreshwa mu gusakaza amazi ku batuye Munyaga n’utundi duce two mu nkengero zaho.
Umusozi wa Munyaga uherereye ahatuma uwuhagazeho abasha kwitegereza Kabarondo, ndetse n’imisozi itandukanye ikikije agace ka Munyaga, irimo: Nkamba, Ruramira, Bugambira, Ruyonza, na Nyamirama.[1][2]
Agaciro k’amateka y’i Munyaga
[Hindura | hindura inkomoko]Umusozi wa Munyaga ni umwe mu hantu harindirwaga ubusugire bw’igihugu mu bihe cy'ingoma y'abami. Ni ishingiro ry’ihuriro ry’amateka y’ubutwari bw’ingabo, umuco wo kurinda igihugu, ndetse no kwibukiraho uko urugerero rwatangiye. Nubwo ubuyobozi bw’abakoloni bwaje gusenya iyo mitwe y’ingabo, urwibutso rw’ibyabaye i Munyaga ruracyariho binyuze mu mateka n’imiryango y’abakemba bacyihatuye.[1][5]
Inyandiko zifashishijwe
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 1.7 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
- ↑ 2.0 2.1 2.2 2.3 https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/tujyane-mu-bigabiro-bya-rwamagana-na-munyaga-ahabereye-umuganura-wa-nyuma-kubw
- ↑ https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/tujyane-muri-munyaga-y-abakemba-ahari-ibimenyetso-byinshi-by-abami-b-u-rwanda
- ↑ https://imvahonshya.co.rw/ibirari-byamateka-ya-cyami-i-rwamagana-mu-kaga-ko-gusibangana/
- ↑ 5.0 5.1 5.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/sobanukirwa-amateka-y-abakemba-b-i-munyaga
- ↑ https://www.igihe.com/umuco/ikinyarwanda/inkomoko-y-umugani-u-rwanda-ruratera-ntiruterwa
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inkotanyi-ntizateye-u-rwanda-ahubwo-zaratashye-bamporiki