Mukasekuru Hadidja
Mukasekuru Hadidja wamamaye cyane nka Fabiola ni Umunyarwandakazi w'umukinnyi wa filme wabigize umwuga, akabifatanya n'umwuga wo guteka ndetse akaba n'umubyeyi, Aho yatangiye kumenyekana kuva muri 2010.
| Born | Mukasekuru Hadidja |
|---|---|
| Other names | Mukasekuru Fabiola |
| Nationality | Rwandan |
| Spouse | Ndoli Egide |
| children | 3 |
| Notable work | Amarira y'Urukundo
Urwobo rubi Ruganzu Inkovu series[1] |
Mukasekuru Hadidja Fabiola yakuze afite inzozi zo kumvikanisha ibitekerezo bye no kumenyekana ariko biciye mu kwandika ibitabo, mu nkuru mpimbano ndetse no mu guhanga imikino mbona-nkubone igamije kwigisha no guhugura imbaga rusange n'imibanire mu bantu, cyane ko kimwe mu bihangano bye ari nayo filme yanditse akanamenyekaniramo cyane "Amarira y'urukundo" yayanditse ashingiye ku nkuru mpamo y'ubuzima bwe bwite yanyuzemo.[2] nubwo byagarutsweho cyane mu itangazamakuru ko Gukina filme z'urukundo aribyo byatumye atandukana n'umugabo we wa mbere, ariko Mukasekuru Fabiola yabihakanye yivuye inyuma ko we n'umugabo we batangiye kutumvikana kuva 2004 ari nacyo gihe bakoreye ubukwe. yagize ati: “Amakimbirane yacu yatangiye ntaranakina filimi kuko urugamba narutangiye mu mwaka wa 2004 ari na wo nashatsemo. Abatekerezaga ko mu gutandukana kwa Fabiola n’umugabo we ari Manzi wabigizemo uruhare si byo kuko uretse kuba Manzi yitonda ni n’umwana kuri njye, baramubeshyera rwose.” [3]
Umwuga
[Hindura | hindura inkomoko]Mukasekuru Fabiola yinjiye mu mwuga wa filme mu Rwanda muri 2010, Nyuma y'ubuzima bushaririye yarabayemo n'umugabo we wa mbere bimutera kubihimbamo inkuru, n'ubwo igitekerezo cya mbere yifuzaga ko iyo nkuru yayikoramo igitabo ariko ntibyakunda kubera ubushobozi ahubwo ahitamo kubikoramo filme[2] "Amarira y'Urukundo" inkuru yavugaga k'umukobwa Fabiola wabanaga na Mukase akajya amuteranya na se umubyara ndetse umuryango we umwangira gukundana n'umungu Manzi (Kayumba Vianney) bari barakundanye kugeza ubwo abaye umusazi. ndetse kuva 2025 iyi filme Amarira y'Urukundo yongeye gusubukurwa mu gice cyayo cya 2 (season 2) ndetse abakinnyi bayo bimena Manzi na Fabiola bakazaba aribo bayoboye inkuru yayo nanone n'ubwo bongereyemo abandi bakinnyi bashya[4]
Mukasekuru Fabiola warusanzwe amenyerewe no gukina role z'umukobwa uhohoterwa, umukobwa witotonda, umukobwa mwiza cyane nko muri film yakomerejeho nyuma y'Amarira y'urukundo arizo zirimo nka Ruganzu, urwobo rubi, Muri 2016 Mukasekuru Fabiola yongera gushyira hanze indi filme yanditse yise "Ubugome" yavugaga ku mukobwa witwa Marita wahuye n’ibibazo byinshi aharanira kurengera ubuzima bw'umusore yakundaga bwari mu kaga nyamara aza gusanga uwo yifurizaga ibyiza niwe uri inyuma y’ububabare bwose acamo[5] ni filme yakoze ivugisha benshi cyane ko muri iyo filme yarahanganyemo na Daniel Gaga (Ngenzi) aribo bari bayoboye inkuru yabyo. Bituma afata icyemezo cyo kuba ahagaritse gukina filme abanza yihugiraho yiyitaho yita no ku muryango mushya yaramaze gushinga we na Ndoli Egide [6]
2024 wabaye umwaka wo kugaruka imbere ya za camera yongera kugaragara muri film noneho mu isura nshya atakiri umukobwa ukina filme zibabaje gusa ahohoterwa ahubwo aza ariwe ukina ari umugome yinjirira kuri film y'uruhererekane "Inkovu Series" [7] kuva ubwo Mukasekuru fabiola ari kugaragara muri filme nyinshi zica ku muyoboro wa youtube harimo why me, tears of love ariyo season ya 2 y'Amarira y'urukundo, The devil, My daughter, Imuzi n'izindi.
Mukasekuru Fabiola ndetse mu myaka amaze mu mwuga wo gukora film no kuzikina akaba ari umukobwa wakunzwe kwigaragaza nk'umunyadushya, udatinya role yose bamuhaye ndetse akaba na fashion icon mu myambarire ye yaba mu marushanwa yagiye yitabira aho muri 2015 yegukanye ibihembo icy'umukinnyi w'umugore mwiza w'umwaka (best Actress of the year) umukinnyi mwiza mu bakinnyi ba filime za action (best actress in action)[8] ndetse n'ibindi bikorwa byose bya sinema agaragaramo.
Ubuzima Bwite
[Hindura | hindura inkomoko]Mukasekuru Fabiola kuva yakwinjira mu mwuga wo gukora no gukina filme yavuzweho inkuru nyinshi, harimo ko Umukinnyi Kayumba Vianney bakinannye yitwa Manzi muri filme "Amarira y'urukundo" ariwe wabaye intandaro yo gutandukana n'umugabo we wa mbere, ariko Mukasekuru Fabiola yarabihakanye avuga ko bamubeshyera ndetse ari n'umwana kuri we n'ubwo bakinannye iby'urukundo ariko amuruta atatinyuka gukundana na we[9] nyuma ya Manzi haje guhwihwiswa inkuru nyinshi z'urukundo rw'ibanga rwari hagati ye na Eric Rutabayiro uzwi nka Pablo, aho muri 2015 nyuma yo gutangariza mu bihembo bya Rwanda Movie awards ko yatandukanye n'umugabo we wa mbere babyaranye abana ba 3, gusa nabyo aza kubihakana ndetse na Pablo arabihakana.[10]
2016 yaje kwerekana umukunzi mushya Ndoli Egide ndetse udafite ikibazo na kimwe ku kuba akina filme ndetse anasobanura ko ntacyo nka we bimutwaye kuba yaramukunze afite abana yabyaranye n'umugabo we wa 1 yagize ati: ”Nta pfunwe bizantera kuko nanjye nkunda abana. Naho ijambo namubwira ubu n’uko mukunda.” [11]
Nyuma yo gukora no gukina filme Mukasekuru Hadidja Fabiola ajya akora imirimo ijyanye no guteka atekera abakoresheje ibirori , ubukwe, n’ibindi bitandukanye.[12] ndetse Mukasekuru yigeze yabaho Umuyobozi mu murenge wa Kinyinya ahagarariye Abashinzwe isuku mu mwaka wa 2017. [13]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/kera-habayeho-filime-nyarwanda-zakanyujijeho-zitazibagirana#:~:text=Ni%20filime%20y'urukundo%20yamenyekanye%20cyane%20mu%20Rwanda.,Manzi%20%5BKayumba%20Vianney%5D%20na%20Fabiola%20%5BMukasekuru%20Hadidja%5D.
- ↑ 2.0 2.1 https://isimbi.rw/spip.php?article1559
- ↑ https://isimbi.rw/spip.php?article1559
- ↑ https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/manzi-na-fabiola-bongeye-guhurira-muri-filime-amarira-y-urukundo-yakunzwe-mu
- ↑ https://inyarwanda.com/rw/amakuru/filime-70102
- ↑ https://inyarwanda.com/rw/amakuru/mukasekuru-khadja-fabiola-nyuma-yo-gutandukana-n-umugabo-yam-69911
- ↑ https://www.igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/fabiola-wamamariye-muri-filime-amarira-y-urukundo-yasubiye-muri-sinema#:~:text=muri%20sinema%20%7C%20IGIHE-,Fabiola%20wamamariye%20muri%20filime%20%E2%80%9CAmarira%20y'urukundo%E2%80%9D%20yasubiye%20muri,bituma%20ajya%20kure%20ya%20sinema.
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/Urukundo-rw-ibanga-hagati-y-abakinnyi-ba-filime-Fabiola-na-Eric#:~:text=Fabiola%20ni%20umubyeyi%20w'abana%20batatu%20bikaba%20bivugwa,ibihembo%20by'abakinnyi%20ba%20filime%20bya%20Rwanda%20Movie
- ↑ https://isimbi.rw/spip.php?article1559
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/Urukundo-rw-ibanga-hagati-y-abakinnyi-ba-filime-Fabiola-na-Eric#:~:text=Fabiola%20ni%20umubyeyi%20w'abana%20batatu%20bikaba%20bivugwa,ibihembo%20by'abakinnyi%20ba%20filime%20bya%20Rwanda%20Movie
- ↑ https://inyarwanda.com/rw/amakuru/mukasekuru-khadja-fabiola-nyuma-yo-gutandukana-n-umugabo-yam-69911
- ↑ https://www.igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/fabiola-wamamariye-muri-filime-amarira-y-urukundo-yasubiye-muri-sinema#:~:text=muri%20sinema%20%7C%20IGIHE-,Fabiola%20wamamariye%20muri%20filime%20%E2%80%9CAmarira%20y'urukundo%E2%80%9D%20yasubiye%20muri,bituma%20ajya%20kure%20ya%20sinema.
- ↑ https://inyarwanda.com/rw/amakuru/fabiola-wizihiwe-no-kubona-akazi-mu-murenge-asanga-nubwo-ata-73200