Jump to content

Mpazi Rehousing Project

Add topic
Kubijyanye na Wikipedia

Mpazi Model Village

[Hindura | hindura inkomoko]

Umushinga wa Mpazi wo kuvugurura imiturire y' abaturage batuye ahazwi nko mu gitega ku mugezi wa Mpazi, aha abahatuye bari mubyago bikabije byo guhura n' ibiza kuko uwa mugezi wajyaga uhura n' amazi ya ruhuru yo mu mujyi amazi akuzura agateza ibibazo kuko yigeze gutwara ubuzima bw' abantu.[1] [2]

KIGALI

Ibyo wamenya kuri Mazi Model Village [3]

[Hindura | hindura inkomoko]

Umushinga w' imiturire ivuguruye wa Mpazi ni umwe mu mishinga itandukanye y' umugi wa Kigali yo kuvugurura imiturire mu mujyi cyane cyane mu duce dufite imiturire y' akajagari kandi ishyira umuzima bw' abaturage mu byago, uyu mushinga watangiye muri 2021 mu gice cy' igerageza aho hubatswe inzu eshanu za G+2 (Zigeretse kabiri) nyuma yiri gerageza Guverinoma y' u Rwanda binyuze mu mugi wa Kigali na minisiteri y' ingabo, bakomeje uyu mushinga bawita Mpazi rehousing project aho bari kubaka umudugudu w' amazu ageretse gatatu (G+3), uyu mudugudu biteganyijwe ko uzatuzwamo abasaga 688, harimo imihanda, ubusitani n' amazi meza. [4]

kigali

Gasabo 3D companyi ishinzwe ubugenzuzi muri uyu mushinga ivugako imirimo yo kubaka uyu mudugudu biteganyijwe ko izarangizwa muri kamena 2025. [1]

Indi mishinga yo kuvugurura imiturire muri kigali[5]

[Hindura | hindura inkomoko]

Umugi wa Kigali ufite gahunda yo kunoza imiturire y' abatuye kigali, nyuma yo gushyira mubikorwa uyu mushinga wa mpazi Model Village ubari indi mishinga muri Kigali izasiga abanyakigali batuye neza kandi batekanye.

  • Nyabisindu rehousing project mu karere ka Gasabo
  • Nyagatovu rehousing project mu karere ka Gasabo
  • gatenga rehousing project mu karere ka Kicukiro


  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wa-mpazi-rehousing-project-uzahindura-imiturire-mu-gitega-ugeze-kuri
  2. https://www.kigalicity.gov.rw/news-detail/press-release-ground-breaking-for-mpazi-informal-settlement-upgrading-works
  3. https://en.igihe.com/news/article/how-kigali-s-rehousing-project-changed-lives-of-mpazi-slum-dwellers
  4. https://citiesinvestmentfacility.org/project/rehousing-and-neighbourhood-upgrading-project-kigali-rwanda/
  5. https://www.newtimes.co.rw/article/18787/news/infrastructure/how-top-5-projects-are-poised-to-reshape-kigali