Misiyoni Gatolika ya Zaza
Misiyoni Gatolika ya Zaza ni imwe mu za mbere zashinzwe n’Abamisiyoneri b’Abapadiri bera mu Rwanda, ikaba iya kabiri mu gihugu nyuma ya Misiyoni ya Save. Yashinzwe ku italiki ya 1 Ugushyingo 1900 ishingwa na Musenyeri John Joseph Hirth, mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu bice by’i Gisaka byari bimaze igihe gito byigaruriwe n’u Rwanda.[1][2][3][4]
Aho iherereye
[Hindura | hindura inkomoko]Misiyoni ya Zaza iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Ruhembe, ku musozi wa Ruhembe mu gice cy’aho, mbere hitwaga Mirenge mu Gisaka cy’Igihunya. Iherereye hafi y’amasangano y’umuhanda munini wa Kigali–Rusumo n’uwerekeza mu mujyi wa Kibungo.[1][5][6]
Abapadiri bashinze misiyoni
[Hindura | hindura inkomoko]Mu batangije misiyoni ya Zaza harimo:
- Padiri Zumbiehl, wari usanzwe mu Misiyoni ya Mibirizi
- Padiri Barthélémy, wahoze akorera i Save
- Padiri Pouget
Mu bandi bashinze misiyoni mu minsi ya mbere harimo Padiri Brard (Terebura), Furere Anselme, na bo bombi bari barakoreye i Save mbere yo kuza i Zaza.[1]
Amavu n'amavuko n'inkomoko
[Hindura | hindura inkomoko]Abapadiri bageze i Zaza bakirwa na Karakawe, se wa Joseph Rukamba ndetse akaba na sekuru wa Musenyeri Aloys Bigirumwami, wabaye umwepisikopi wa mbere w’Umunyarwanda.[7] Inzu yabo ya mbere yari nto, yubatswe ku musozi wa Ruhembe, ikaba yari iyo kwifashisha mu kwikinga izuba n’imbeho.[1][8]
Nk’uko byari byarakozwe ahandi, abapadiri bakoreshaga impano nk’amasaro, imyenda, umunyu, n’ibindi mu rwego rwo gukurura abaturage ku idini Gatolika. Aha ni na ho Elisabeth Nyirambeba, umukirisitu wa mbere w’Umunyarwandakazi, yabatirijwe mu mwaka wa 1903, nubwo yakomokaga i Save.[1]
Abanyarwanda ba mbere bihaye Imana
[Hindura | hindura inkomoko]Misiyoni ya Zaza yabereye isoko abanyarwanda ba mbere mu nzira yo kwiha Imana, muri abo banyarwanda harimo:
- Padiri Balthazar Gafuku, wahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1917
- Musenyeri Aloys Bigirumwami, wagizwe umwepisikopi mu mwaka wa 1952[1]
Inyandiko zifashishijwe
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
- ↑ https://www.igihe.com/umuco/amateka/article/ibyo-wamenya-kuri-misiyoni-za-mbere-za-kiliziya-gatolika-mu-rwanda
- ↑ https://www.eglisecatholiquerwanda.org/kn/spip.php?article533
- ↑ https://umukironews.blogspot.com/2023/05/incamake-yamateka-ya-kiliziya-gatolika.html
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-amateka-ya-zaza
- ↑ https://paradise.rw/Menya-amateka-ya-Kiliziya-Gatolika-mu-Rwanda.html
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/none-mu-mateka-havutse-musenyeri-aloys-bigirumwami
- ↑ https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/impamvu-misiyoni-za-mbere-za-kiliziya-gatolika-zubatswe-ku-nkiko-z-u-rwanda