Mbabazi Gerard

Kubijyanye na Wikipedia

Rweme Mbabazi Gerard uzwi cyane nka Gerard Mbabazi ni Umunyarwanda ukora umwuga w'itangazamakuru akaba n'umukinnyi wa film. Rweme azwi cyane mu itangazamakuru ry'imyidagaduro n'ubuzima rusange. Yavukiye mu bitaro bya Kaminuza i Butare; avuka kuri Se Mbabariye Siliyane na Nyina Kangabe Helene.

Ubuzima bwe Bwite[hindura | hindura inkomoko]

Rweme (Mbabazi Gerard) yize amashuri abanza i Cyarwa mu mujyi wa HUYE aho kuva akiri umwana muto yakuze afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru cyangwa kuvuganira ababaye; yaje kwinjira mu itandazamakuru mu mwaka wa 2008 ubwo yasozaga amashuri yisumbuye muri Christ-Roi i Nyanza.

Rweme yize itangazamakuru muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho mu mwaka 2008 kugeza muri 2011. Mu mwaka wa 2008 nibwo yatangiye gukora nk'umunyamakuru w'umukorerabushake muri Radio HUYE aho yamaze amezi make kuko muri uwo mwaka yatangiye gukora kuri radio Salus kugeza muri 2010.

Rweme yavuye kuri radio salus yerekeza mu IGIHE yakoze nk'umwanditsi ariko akaba n'umuyobozi w'ibiganiro bya IGIHE tv ikorera kuri murandasi. Mu mwaka wa 2012 yasezeye mu IGIHE yinjira muri Kigal Today kugeza mu ntangiriro za 2014 ku itariki ya 1 Mata aho yinjiye mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA) aho yamenyekanye cyane mu biganiro bitandukanye bya Magic Fm, Television Rwanda (RTV) by'umwihariko mu kiganiro 'Zoom In' cyakunzwe cyane mu gihugu kubera abatumirwa bacyo babaga barimo babazwa n'uyu munyamakuru ku buzima bwabo bwite; aha twavuga nk'ikiganiro yakoranye na Pr Ezra Mpyisi, Hon Rucagu, Hon Tito Rutaremara, Pr Antoine Rutayisire, Hon Odette Nyiramirino, Bosenibamwe, umwanditsi Yolanda Mukagasana n'abandi benshi.

Rweme yamenyekanye cyane kandi mu biganiro bya Radio Rwanda; iyi akaba ari radio yakuze yumva. Kwisanga kuri iyi Radio mu biganiro nka 'Samedi detente' byabaye nko kurotora inzozi ze yatangiye kugira ari umwana w'imyaka itanu; ubwo yatangiye kujya afata amajwi abandi bana aho yari atuye n'umuryango we i Cyarwa mu mujyi wa Butare; ubu ni mu mujyi wa Huye.

Rweme kandi ni umunyamakuru winjiye ku murongo wa youtube aho afite ikiganiro atambutsa cyizwi nka 'Inkuru yanjye'. Iki kiganiro 'inkuru yanjye' cyabaye umwanya mwiza we wo kuganira n'ingeri zitandukanye z'Abanyarwanda cyane cyane abashegeshwe n'amateka igihugu cye cyaciyemo. Ajya gutangiza iki kiganiro yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko u Rwanda ari igihugu cy'imisozi y'igihumbi ariko kandi cy'inkuru ibihumbi kandi ko zigomba kumenywa n'Isi.


Rweme (Mbabazi Gerard) ni umwana wavutse mu muryango w'abana benshi. Yavukiye mu mubitaro bya kaminuza i Butare kuri Se witwaga Mbabariye Siliyane na nyina Kangabe Helene bose bakomoka mu karere ka Nyaruguru. Rweme ni umubyeyi w'abana yabyaranye n'umugore we yitwa Uwase Lice, tariki 12 Werurwe mu mwaka 2021 nibwo basezeranye mu mategeko mu murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali, naho tariki 05 Mata muri uwo mwaka basezeranye na Uwase imbere y'Imana muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera[1].

Rweme yakinnye film zirimo iyitwa JABO yakinnyemo ariwe mukinnyi w'imena witwaga Jabo; iyi film yasohotse mu mwaka wa 2013; nubwo atongeye kugaragara muri cinema kuva uwo mwaka Rweme avuga ko bikiri mu mishinga ye y'ahazaza.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. amateka ya mbabazi gerard