Marie Goreth Nyiraminani

Kubijyanye na Wikipedia

Marie Goreth Nyiraminani (27 Kamena 1981), ni umupasiteri w'umunyarwandakazi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yabayeho agearageza guharanira ko bagenzi be babaho bishimye[1]. Ni umuhanzi akaba kandi akora umwuga wo kwita ku misatsi muri rusange.

Ubuzima bwe[hindura | hindura inkomoko]

Marie Goreth Nyiraminani yavutse 27 Kamena 1981 avukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga we na murumuna we.[1] Mu 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi yabuze mama we na barumuna be babiri naho basaza be batutu baburirwa irengero, Nyiraminani yasigaranye na Se bajya mu bugande[1].

Uburezi[hindura | hindura inkomoko]

Nyiraminani yize amashuri abanza mu ishuri rya Butare ry'abafite ubumuga bwo kutumva. Mu mwaka wa 2001, yahise yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukurikirana amasomo y'umwaka umwe mu ishuri rya Bibiliya.[1] Ubumenyi yakuye ku ishuri rya Bibiliya bwamushoboje gushinga itorero ry'abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga i Kigali. Aho yakodesheje icyumba gikodeshwa kiri iruhande rw'itorero rikuru rya Union des Eglise Baptistes du Rwanda (UEBR).[1]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Marie Goreth Nyiraminani yize amashuri ye abanza mu ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ahahoze hitwa Butare mu ntara y'amajyepfo akomereza mu gihugu cya Kenya aho yigiye amasomo y'igihe gito mu ishuri rya bibiriya.[1] Asoje amasomo yafunguye urusengero rw'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga i Kigali. Nyiraminani ni umuhanzi akaba anakora umwuga wo gusokoza imisatsi bimufasha mu mibereho ye ya buri munsi hamwe na murumuna we nawe ufite ubwo bumuga.[1]

amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 https://www.newtimes.co.rw/section/read/29119