Makeda

Kubijyanye na Wikipedia

Makeda Mahadeo yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika mu 1987.[1]

Ubuzima bwe bwite[hindura | hindura inkomoko]

Makeda yakuriye muri Jamaica ari naho yigiye kugeza muri Kaminuza avanayo impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Buvanganzo bw'Icyongereza, Umugabo we akaba yitwa Haguma Sacha.[2]

NI umukobwa wabyawe na se w'umunyarwanda Aloys Karamuheto( wamamaye nka Bongoman) naho Nyina w'umunya -Jamaica Ann Marie Witter, Bongoman umubyeyi wa Makeda wari umuhanzi akaba n'umu DJ wamamaye mu Rwanda mu njyana ya Reggae, yacurangiye mutubyiniro twakunzwe cyane mu Mujyi wa Nairobi ndetse n'i Kigali.

Makeda avukana n'abavandimwe be barimo uwitwa Gicari na Jeffrey, uyu mukobwa yaje kuba mu Rwanda amaze kuba mukuru kuburyo mu myaka mike ahamaze atarabasha kumenya kuvuga ikinyarwanda gusa mubyo akora yihata cyane kwiga kukivuga.[3]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Makeda yanyuze kuri contact FM aho yakoraga ikiganiro THe Switch yakoreye Televisiyo y'u Rwanda yisanzura mu kiganiro "Rise and Shine Rwanda ". yaanakore Journal.rw ubu akorera CNNB Afurika.[4]Muri 2019 Makeda yabaye umukemurampaka muri East African Got Talent.[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.eachamps.rw/article/4264/Umunyarwandakazi-ufite-inkomoko-muri-Jamaica-Dj-Makeda-yakoreye-ubukwe-ku-Kivu-Amafoto
  2. https://eafeed.com/makeda-mahadeo-biography-age-husband-education-net-worth/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-14. Retrieved 2022-05-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/91036/umunyarwandakazi-makeda-vanessa-mdee-mu-bagize-akanama-nkemurampaka-kirushanwa-east-africa-91036.html
  5. https://eafeed.com/makeda-mahadeo-biography-age-husband-education-net-worth