Madonna wa Kyiv

Kubijyanye na Wikipedia

 Madonna wa Kyiv ni ishusho igaragaza umugore urimo konsa umwana yahungiye mu nzira ya gari ya moshi ya Kyiv kugira ngo yirinde igitero cyagabwe cy'ibisasu mu murwa mukuru wa Ikereni (Ukraine) ari wo mujyi wa Kyiv mu mwaka wa 2022, kikaba ari igitero cyagabwe n’ingabo z’igihugu cy’Uburusiya. Ifoto yafashwe n'umunyamakuru Andraş Földes yamenyekanye cyane kuri interineti. Yahindutse urugero rw'ibibazo bya muntu n'intambara irenganya. Iyo shusho niyo yabaye inkomoko y'igishushanyo cyerekanwe muri kiliziya gatolika i Mugnano di Napoli, mu Butaliyani, ikaba yarahindutse ikimenyetso cy'ubugeni cyo kwirwanaho no kwiringira. [1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Mu minsi ya mbere y’intambara y’Uburusiya muri Ikereni, ishusho y’umukobwa Tatiana Blizhniak w’imyaka 27 arimo yonsa umukobwa we Marichika w’amezi atatu, aho yari yahungiye mu mwobo w'ubuvumo bw'inzira ya gari ya moshi ya Kyiv kugira ngo yirinde igitero mu gihe cyo gutera ibisasu mu mujyi wa Kiev byaterwaga n’ingabo z’Uburusiya, byakuruye ibyiyumviro by'umunyamakuru wo muri Hongiriya, witwa András Földes, maze ahita afata ayo mashusho. Uyu mugore yahungiye mu buvumo bw'inzira ya gari ya moshi hamwe n'umugabo we n'umwana we kuva ku ya 25 Gashyantare 2022. Nubwo bagombaga kwimurwa ku ya 26 Gashyantare, ntibashoboye kuva muri ubwo buvumo bari bahungiyemo kubera imirwano. [2] Ifoto yagiye ahagaragara, iramamara cyane ndetse isangizwa ku rubuga rwa murandasi rwemewe rwa Vatikani. Umuhanzi ukomoka muri Ikereni, witwa Marina Solomennikova wo muri Dnieper ni umwe mu bayibonye. Yakoresheje ishusho ikigereranya umugore nk'inkomoko y'inganzo yo kurema imashusho igaragaza Mariya yonsa umwana we. Kuri iyo shusho, umugore wo muri Ikereni wambaye igitambaro mu mutwe gitwikiriye n'intugu cyakoreshejwe nk'umwenda w'umwitero wa Mariya, kandi umutwe we ugaragara imbere y'ikarita ya gari ya moshi. Ku ya 5 Werurwe 2020, umuhanzi yashyize ahagaragara ayo mashusho yakoze ayasakaza kuri interineti. [3]

Bisabwe n'umupadiri w'Abayezuwiti witwa Vyacheslav Oku, kopi y'icyo gihangano cyerekana "Madonna wo ku muhanda wa gari ya moshi" yoherejwe mu Butaliyani kugira ngo ibikwe aho uwo mupadiri azakorera.[1] Ku wa kane mutagatifu, Arkiyepiskopi wa Naples yeguriye iyo shusho nk'ikintu gitagatifu cyo gusenga. Agashusho kerekanwe mu Itorero ry'umutima Mutagatifu wa Yesu, rihabwa izina rya "Madonna wa Kiev", riherereye muri komini ya Munyano di Napoli. Agashusho kejejwe na Papa Fransisiko ku ya 25 Werurwe 2022. [4]


Nyuma Tatyana Blijniak yahungiye i Lviv. [5]

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Iyi shusho yabaye urugero rw’ibibazo bya muntu n’intambara irenganya,[5] ndetse n'ikimenyetso cy'amizero no kwirwanaho bucece kw'abanya Ikereni.[1] Igishushanyo nacyo, nka nyina wa Yesu w'i Nazareti, wahunze akaga k'umwami Herode[6] uyu munsi ufatwa nk'ikimenyetso cya Mariya w'iki gihe uhunga mu ihohoterwa ry'intambara kandi akonsa umwana we nkuko byagenze kuri Yesu. [6]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 Toma, Mihai (30 April 2022). ""Madona din Kiev". Poza cu o ucraineancă alăptându-și copilul într-un adăpost de la metrou, ajunsă icoană într-o biserică din Italia" (in Ikinyarumaniya).
  2. https://www.puterea.ro/madona-del-metro-la-napoli/
  3. "Ukrainian mother breastfeeding during war becomes Marian icon". Aleteia.
  4. ""Madonna of Kyiv" icon depicted in one of the churches of Naples". risu.ua.
  5. 5.0 5.1 "Our Lady of Kiev: Ukrainian nursing woman becomes a symbol of worship".
  6. 6.0 6.1 Melnyczuk, Askold. "With Madonna in Kyiv". agnionline.bu.edu.