LAMBORGHINI
Automobili lamborghini S.p.A ni sosiyete yo mu Butaliyani ikora imodoka zihenze zizwi nka sports car n' imodoka zifite imbaraga nyinshi. iyi sosiyote ifite icyicaro i Sant'Agata Bolognese mu butaliyani kandi izwi ku isi yose kubera imodoka n'ikoranabuhanga rihanitse[1]
Lamborghini yashinzwe mu 1963 na Ferruccio Lamborghini, umushoramari w’umutaliyani wari umaze kumenyekana mu gukora imashini n’amapikipiki. Yashakaga gukora imodoka za siporo zifite ubudasa ku isoko ry’icyo gihe kandi zihanganira urujya-n’uruza rwa buri munsi.[2]
Imodoka ya mbere yakorewe ni 350 GT mu mwaka wa 1960, ariko izamuhaye izina rikomeye ni Miura mu 1966, izwi cyane ku isi kubera ko yari ifite moteri hagati (mid-engine), bitari bisanzwe kuri izo modoka.
Mu myaka yakurikiyeho, Lamborghini yagiye ikora izindi modoka zizwi nka Countach, Diablo, Murciélago n’izindi, zose zigaragaza umuvuduko, imbaraga n’imiterere yihariye.[3]
Mu 1998, Automobili Lamborghini yabaye sosiyete iyobowe na Audi AG, sozi ya Volkswagen Group, bituma ishobora gukura no gukora imodoka zigezweho mu ikoranabuhanga no mu isoko mpuzamahanga.[4]
Ibicuruzwa n’Imodoka
[Hindura | hindura inkomoko]Imodoka za Siporo
[Hindura | hindura inkomoko]Lamborghini izwi cyane ku modoka za siporo zifite imikorere myiza, harimo:
- Revuelto – imodoka ya siporo ifite moteri ya V12 plug-in hybrid, yashyizwe ku isoko mu 2023.
- Temerario – imodoka ya V8 plug-in hybrid, yashyizwe ku isoko mu 2024.
SUV (Imodoka nini)
[Hindura | hindura inkomoko]- Urus SE – ni SUV ifite moteri ya twin-turbo V8 plug-in hybrid, ikaba imwe mu modoka za Lamborghini zikunzwe kandi zigurishwa cyane.
Ikoranabuhanga n’Imiterere
[Hindura | hindura inkomoko]Lamborghini iharanira gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora imodoka zayo no gukora imodoka zifite imbaraga nyinshi ariko zifite n’ibikorwa byita ku bidukikije, harimo gahunda yiswe Direzione Cor Tauri igamije kwimakaza imodoka zishyira imbere ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere kandi ziramba.
Umusaruro n’Imurikagurisha
[Hindura | hindura inkomoko]Kuva mu ishingwa ryayo, Lamborghini yakomeje gutera imbere. Mu mwaka wa 2023, yabashije kugeza ku bakiriya imodoka zirenze 10,000 mu mwaka umwe ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ikaba ari ikimenyetso cy’iyongera ry’ubucuruzi no kwaguka kw’isoko.[5]
Icyicaro n’Abakozi
[Hindura | hindura inkomoko]Sosiyete Automobili Lamborghini ifite abakozi basaga 3,000, kandi ifite urutonde rw’abacuruzi mu bihugu birenga 50 ku isi yose, bituma imodoka zayo zigurishwa ku rwego mpuzamahanga.
Umurage n’Umurimo
[Hindura | hindura inkomoko]Lamborghini ni kimwe mu byamamare mu rwego rw’imodoka zihenze kandi zifite imbaraga, ikaba ifite umubano ukomeye n’abakunzi b’imodoka ku isi yose. Imodoka zayo zikunze kugaragara mu bitaramo by’imodoka, indirimbo, sinema n’ahandi mu muco rusange.
- ↑ https://www.lamborghini.com/en-en
- ↑ https://www.lamborghini.com/en-en/history
- ↑ https://www.lamborghini.com/en-en/company
- ↑ https://www.volkswagen-group.com/en/automobili-lamborghini-16062
- ↑ https://www.audi-mediacenter.com/en/press-releases/automobili-lamborghini-reaches-a-historic-milestone-over-10000-cars-delivered-15844