Jump to content

Léon Ngabo

Kubijyanye na Wikipedia

Léon Ngabo wavutse mu 1990 ni umukinnyi wa filimi mu Rwanda yavukiye Nyamirambo ,AKarere ka Nyarugenge akaba azwi ku izina rya Njuga cg Kadogo ayo amazina aturuka ku mikino cg filimi yagiye akinamo.

Ngabo bakunze kwita Njuga yavutse 1990 ,yize amashuri yisumbuye muri APACE iherereye mu mugi wa kigali mu ishami ry'icunga mutungo yagiye akina muri filimi nyarwanda zitandukanye, twavuga nka Seburikoko, nshuti friends. avuga kandi ko filimi yambere yakinnye ntagihembo nakimwe yigeze abona, ariko bimufasha kumenyekana no kugaragaza impano afite, bituma ahabwa amahirwe n'umuyobozi wa Inyarwanda .com wicyo gihe, amugirira ikizere ari naho yakinnye muri filimi yitwa inshuti/friends akina ku izina rya Njuga. Njuga yakomeje kumenyekana nyuma yaho bakajya bamuha amahirwe yo gukina mu mafilimi atandukanye ahita atangira kumenyekana. [1][2][3]

  1. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/ku-myaka-30-ngabo-leon-uzwi-nka-njuga-arifuza-gusubira-kwiga-ahereye-mu-mashuri
  2. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/uko-ngabo-leon-uzwi-nka-njuga-muri-filime-yabyaranye-n-inkumi-bahuriye-mu
  3. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/video-njuga-winjiye-muri-cinema-ahembwa-isahani-y-ibiryo-yab-82309