Jump to content

Kwitwaza Inkoni

Kubijyanye na Wikipedia

Umugenzo Nyarwanda wo kwitwaza Inkoni

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu muco n'amateka y'u Rwanda, habagamo imigenzo mikuru yabaga ari umuco karande ababakomokaho bazagenderaho ibihe byinshi. Muriyo migenzo, ntitwabura kuvuga k'umaze imyaka myinshi mu muco w'Abanyarwanda, ari wo wo kwitaza inkoni.[1]

Kwitwaza inkoni, byari bimwe mu bigize imigenzo myinshi y'Abanyarwanda, yaba abakiri bato n,abakuru, abayobozi n'abayoborwa.[1]

Inkoni





























Impamvu nyamukuru zatumaga Abanyarwanda bo hambere bitwaza inkoni:

Kwirinda no Kwitabara[1]

[Hindura | hindura inkomoko]

Kera u Rwanda rukiri amashyamba ya cyimeza, rwari rurimo inyamaswa nyinshi z'inkazi n'ibikururuka bitagira ingano. Ibyo byatumaga Abanyarwanda, bahora bitwaje inkoni, kugira ngo mu gihe bahuye n'inyamaswa iyo ari yo yose yabasagarira babashe kwitabara. Iyo bahuraga n'inzoka, inkoni babaga bitwaje, ni yo yabibafashagamo kugira ngo babashe kuyica, itabangiza.[1]

Inkoni nk'ikimenyetso cy'ubushumba[1]

[Hindura | hindura inkomoko]

Abanyarwanda bitwazaga inkoni nk'ikimenyetso cy'ubuyobozi n'ubushumba bw'abo bashumbye cyangwa se bashinzwe kubungabunga umutekano wa bo. Iteka ryose, wasangaga abami, abatware b'umwami n'abatware b'imiryango, bakunze kwitwaa inkoni.[1]

Inkoni nk'akaguru ka gatatu[1]

[Hindura | hindura inkomoko]

Abanyarwanda bitwazaga inkonink'akaguru ka gatatu, iyo umuntu yaageraga mu zabukuru, akenshi yagiraga intege nke, zivanze no kurwara isusumira, bityo bikamusaba kugira inkoni yo kwicumba, kugira ngo abashe gushingura abe yagira iyo agana.[1]

Izo akaba ari zo mpamvu nyamukuru zatumaga Abanyarwnda , baba abato n'abakuru bagira umugenzo wo kwitwaza inkoni, ukaba waramamaye na magingo aya.[1]

Nta bwo kwitwaza inkoni byari umuco w'urugomo cyangwa se impamvu z'ubusaza nk'uko benshi babyibwira cyangwa se babibwiwe, buri wese yagiraga impamvu ze zituma yitwaza inkoni hakaba n'izo bahuriyeho.[1]

Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.00 1.01 1.02 1.03 1.04 1.05 1.06 1.07 1.08 1.09 https://igihe.com/umuco/amateka/article/iby-ingenzi-wamenya-ku-mugenzo-nyarwanda-wo-kwitwaza-inkoni