Kwirinde indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo

Kubijyanye na Wikipedia
Amenyo bambitse utwuma tuyagorora.

Kugira ngo umuntu yirinde uburwayi bw’amenyo ndetse n’indwara ziterwa no kugira isuku nke yo mu kanwa, buri muntu wese asabwa koza amenyo byibura inshuro 3 ku munsi.

Ibyo wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Koga mu kanwa bituma udukoko (bacteria) twagumyemo tudateza kunuka mu kanwa, bya biryo na byo ntibikomeze kwihoma ku menyo.Inyigo yakozwe na RBC mu mwaka 2018 ku bantu 2097 bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa, 2/3 muri bo bari bafite amenyo yatobotse cyangwa yamanyutse bitewe no kutoga mu kanwa.Ni byizi kugira isuku yo mu kanwa, umuntu akoza amenyo buri gihe cyose amaze kurya, kandi akabikora inshuro 2 ku munsi hagati y’iminoa 5 n’icumi.koza amenyo ningenzi cyane, birinda umuntu kuba yarwara izindi ndwara azitewe no kutoza amenyo, kuko umwanda uragenda ukihoma ku menyo kandi haba harimo za mikorobe.[1]Izo mikorobe ziramanuka zikagera mu nda ku mutima, mu mitsi yewe bishoroba gutuma ku mugore utwite inda ivamo.koza mu kanwa birinda guteza uburwayi bw’ishinya n’amenyo bituruka ku dukoko dukomoka ku byo yariye duhagama mu menyo no mu ishinya, amenyo agacukuka, ndetse n’ishinya cyangwa ibice biyegereye bikabyimba.

Ubushakashatsi bwakozwe[hindura | hindura inkomoko]

umwana urwaye indwara zo mu kanwa.
Amenyo

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 67%, boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.Minisitiri w’Ubuzima, yatangaje ko abarwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere, abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda wo mu kanwa.Ati “Abarwayi bagera kuri 85%, abagera kuri 40% muri bo bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa (oral diseases).[1]Bavuga ko kutoza amenyo bitera indwara nyinshi zirimo izo mu kanwa, ndetse no kurwara amenyo ubwayo.bavuga kandi ko byoroshye cyane kurwanya izi ndwara zikaranduka burundu, kuko buri wese yitabiriye kugira isuku byamufasha kuzirinda.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/dore-iby-ingenzi-wakora-kugira-ngo-wirinde-indwara-zo-mu-kanwa-n-iz-amenyo