Kuterura umwana mu muco

umwana
[hindura | hindura inkomoko]
Nuko igihe cya nimunsi, ku kirengarenga cy’izuba, ibyo batetse byose bimaze gushya, babisutse ku ntara y’isugi n’umutsima uli aho, n’amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto ali mu nkongoro ebyili na zo z’amasugi (zitagira ubumene). Icyo gihe kandi isaso yo ku kiliri baba bayikuye mu nzu, bayishyize ahantu umwanzi atagera ngo azayibone. Ivu lyo mu ziko n’impeho z’umwana baba babiyoreye ku ntara. Abana baralitswe bakaza, bagasanga umubyeyi yambaye neza yalimbye ateze urugoli. Nuko umubyeyi agaheka umwana, akenda ya ntara iliho ivu n’impeho z`umwana, akayikorera; abana b’abahungu bakamujya imbere biyereka, ab’abakobwa na bo bakamujya inyuma, bakagenda babyina. Umubyeyi akajya aho insina ili akabisukaho. Iyo nsina iba iy’uwo mwana. Bagahindukira, nyina w’umwana akicara ku ntebe iruhande rw’imyugaliro (iyo umwana ali umuhungu); naho iyo ali umukobwa basohoye, umubyeyi akicara ku ntebe mu irebe ly’umulyango.[1]
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Iyo bamaze kwogosha umwana na nyina, bazana ibishyimbo, bakajya gusoroma imboga z’amoko yose iyo ava akagera: isogi, ibisusa by’inzuzi z’inzungwane, inyabutongo, igisura … bagateka.
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-07-24. Retrieved 2024-07-24.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)