Jump to content

Kurahira Kwa Perezida Paul Kagame

Kubijyanye na Wikipedia
(Byoherejwe kuva kuri Kurahira Kwa Peresida Paul Kagame)

Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda

[Hindura | hindura inkomoko]

Kuri uyu wa 11 Kanama 2024 pereziida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda n'Abanyarwanda muri manda y'imyaka itanu, kongera gutorwa n'ibirori byo kurahira kwe, benshi babihuza n'ibimaze kugerwaho n'impinduka mu iterambere ry'impande zitandukanye z'Igihugu.[1]

Perezida Paul Kagame









Uyu munsi Sitade Amahoro yakiriye ibirori byo kurahira kwe, ni gihamya cy'uko u Rwanda rumaze gutera imbere dore ko yavuguruwe ikuzuzra itwaye abarirwa muri Miliyali 200Frw.[1]

Mu myaka 30 ishize Sitade Amahoro yari inkambi y'impunzi z'Abatutsi bari barahungiyemo, ariko uyu munsi ni ikimenyetso ntakuka cy'iterambere ry'u Rwanda, guhamya uko Igihugu cyiyubatse kandi kinatanga icyizere cyo gukomeza gutera imbere k'u Rwanda n'Abanyarwanda.[1]

Kurahira kwa Perezida Kagame uyu munsi muri sitade Amahoro, bigaragaza indi sura nshya u Rwanda rwerekejemo mu ruhando mpuzamahanga ruyobowe na Perezida kagame. Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yatangaje ko iyi manda nshya ari iyo gukora cyane kugira ngo Abanyarwanda bagere ku bindi byinshi byiza mu myaka iri imbere. [1]

Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/ibihe-by-amateka-n-umurage-w-ubuyobozi-bwa-paul-kagame