Kuboha ibiseke
Appearance
Kuboha ibiseke nibumwe mubugeni dusanga mu muco nyarwanda, bwakunze gukorwa n'abanyarwanda bohambere, ibyobikoresho baboshye bakabyifashisha mumirimo itandukanye yaburi munsi.[1]
[Hindura | hindura inkomoko]Muri iki gihe kuboha ibiseke bifatwa nkindi myuga yose kuko bifasha abanyarwanda kwiteza imbere cyane cyane abigitsina gore. Bamwe mubagore barenga ibihumbi 2 mu mujyi wa kigari bavugako kuboha ibiseke byababereye isoko y'umurimo m'uburyo bwogukomera kundanga gaciro nyarwanda yo gukunda umurimo n'uburyo nyabwo kandi buboneye byogukomera no gusigasira umuco w'u Rwanda.
[Hindura | hindura inkomoko]Bamwe mubabyeyi bavugako kuboha ibiseke uretse kuba isoko yamafaranga, nin'ubunjyeni bubumbatiye umuco w'u Rwanda. Uretse nibyo kuboha ibiseke nuburyo bwogusigasira umuco nyarwanda, binafasha abanyarwanda gukomera kundanga gaciro naza kirazira , kuko hari bamwe muba nyarwanda bavuga ko kuboha ibiseke byababereye isoko y'imirimo bakareka ubucuruzi butemewe bakoraga, n'abataragiraga imirimo bakora ubu bakaba bariteje imbere kuburyo bugaragara.
[Hindura | hindura inkomoko]Ku i REBERO muri Kicukiro niho hubatse inyubako yitwa [1]Agaseke center akaba ariho hahurizwa ibiseke byaboshye nabanyarwanda bahuriye muma coperative atandukanye mu mujyi wa Kigali biyemeje gushyira imbaraga zabo mubikorwa bugukomera nogusigasira umuco nyarwanda.
[Hindura | hindura inkomoko]Bamwe mubahanzi bahanga cgangwa baboha ibiseke bavugako kuboha ibiseke arimwe munzira nyayo yogukomeza kuzamura umuco w'u Rwanda kuruhando muza mahanga cyaneko bahamwako kuboha ibiseke binafasha ubukerarugendo m'u Rwanda.[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Reba kandi