Jump to content

Ku Cyasemakamba

Kubijyanye na Wikipedia

Ku Cyasemakamba ni agace kari mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo, Akagari ka Cyasemakamba, Umudugudu wa Kiruhura. Aka gace gaherereye hafi y’amasangano y’umuhanda munini uturuka Kigali werekeza Rusumo n’uwerekeza mu Mujyi wa Kibungo. Amateka y’aka gace ahanini ashingiye ku mutware Semakamba mwene Shumbusho ya Vuningoma ya Rwasa, wo mu muryango w’Abasa, wabayeho ku ngoma z’Abami Mutara II Rwogera na Kigeri IV Rwabugiri.[1][2]

Amateka ya Semakamba

[Hindura | hindura inkomoko]

Semakamba ya Shumbusho yabaye umwe mu batware b’ingabo z’u Rwanda, akaba yaravaga mu muryango w’Abasa. Yakuriye mu mutwe w’ingabo Abatsinzi, wari warashinzwe ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo. Uyu mutwe w’ingabo watwarwaga na Vuningoma, sekuru wa Semakamba, wanawuraze umuhungu we Bakimbagira, wageze ku butware ariko akaza gupfa ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri. Nyuma ye, umutwe wategetswe na Ngabo, umuhungu wa Bakimbagira.[1]

Semakamba ya Shumbusho yageze ku Cyasemakamba aherekeje ingabo z’u Rwanda ubwo zateraga igice cy’Igisaka, kikigarurirwa na Mutara II Rwogera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19. Yahisemo gutura muri ako gace, aho yateye igiti cy’umuvumu cyaje kumenyekana cyane mu mateka y’ako gace.[1][2]

Inkomoko y'izina Cyasemakamba

[Hindura | hindura inkomoko]

Izina “Cyasemakamba” rikomoka ku mvugo y’abaturage bajyaga bavuga ku giti cy’umuvumu cyari mu itongo rya Semakamba. Aho bavugaga bati “Kiriya giti ni icya Semakamba”, bigenda bihinduka buhoro buhoro kugeza ryabaye “Ku Cyasemakamba”, izina rirahafata kugeza n’ubu.[1][2]

Inyandiko zifashishijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-inkomoko-y-izina-cyasemakamba