Jump to content

Ku Cyarudahigwa

Kubijyanye na Wikipedia

Ku Cyarudahigwa ni ahahoze icyiraro cy’inka z’umwami Mutara III Rudahigwa, giherereye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, mu Ntara y’Uburasirazuba. Iki cyiraro cyahoze cyubatse ku musozi wa Nsheke, kuri ubu hakaba hubatse ibiro by’Akagari ka Nsheke, kandi ni ho ibi biro byubatse muri iki kibanza. Iki kiraro cyarashenywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ibisigaratongo byacyo birimo ibikuta n’ibyuma byari bifashe igisenge biracyari aho cyari cyubatse.[1][2]

Inkomoko y’icyiraro

[Hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yo kwima ingoma, Umwami Mutara III Rudahigwa yagaragaje ubushake bwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, ariko imigambi ye yagiye ikomwa mu nkokora n’ubutegetsi bwa gikoloni bwariho icyo gihe. Kuva mu 1946, cyane cyane nyuma ya 1950, yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ziganisha ku iterambere ry'ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’ubutaka cyaterwaga n’ubwiyongere bw’abaturage, Umwami yashishikarije abaturage korora inka nkeya zitanga umukamo mwinshi, aho kuba nyinshi zidatanga umusaruro.[2][1]

Inyambo n’inzuri z’Umwami mu Mutara

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 1949, Umwami Rudahigwa yategetse ko inyambo zivanwa mu nzuri zitandukanye maze zikimurirwa mu gice cy’Umutara, kuko ari ho hari hasigaye inzuri nini. Izo nyambo zaturutse mu nzuri nka Inyangamutsindo, Ingaju, Urugaga, Ingirikirwa, Ingeri, n’izindi. Mu Mutara, zaragirwaga ahitwa Nsheke, Barija, Gasinga, ndetse na Kabare.[3][2][4]

Ibyihariye by’ikiraro cy'i Nsheke

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu kiraro cy'i Nsheke, Umwami Rudahigwa yashyizeyo ibikoresho byose byifashishwa mu bworozi bwa kijyambere, harimo:

  • Aho inka zirishiriza,
  • Aho zinywera (ibibumbiro),
  • Abashumba babizobereyemo bo kuzahira no kuzikenuza.

Abashumba bazwi bari barimo: Kabagema, Bigaba, na Ruhanamirindi. Amata y’inka z’umwami, kimwe n’ayo abandi borozi bajyaga kugurisha, yakusanyirizwaga ku ikaragiro rya Nyagatare rizwi nko Ku Ilitiro, aho yatunganywaga agacuruzwa ari inshyushyu, ikivuguto, cyangwa amavuta.[1][2]

Umushinga w’imiturire n’ubworozi bwa kijyambere

[Hindura | hindura inkomoko]

Rudahigwa yatangije imishinga igamije gutuza abaturage neza no kubafasha korora neza. Muri iyo gahunda:

  • Yatangije umushinga wa mbere i Ntete hafi ya Kiramuruzi, aho abaturage bahawe amasambu angana, bubakirwa amazu ya kijyambere n’ikiraro.
  • Umushinga nk’uwo wakomereje Rutare, hakurya y’umugezi w’Umuvumba.

Umwami ubwe yubatse ibiraro bye bwite:

  • I Mututu: aho yashyize inka z’Ingeri.
  • Mu 1956, yubatse ikiraro cyo Ku Cyarudahigwa ku musozi wa Nsheke, i Nyagatare, aho yororeye inka mu buryo bwa kijyambere.[1][2]

Inyandiko zifashishijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-amateka-y-ahitwa-ku-cya-rudahigwa
  3. https://www.kigalitoday.com/umuco/umurage/article/ibitangaje-ku-nka-z-inyambo-ziboneka-i-nyanza
  4. https://www.igihe.com/umuco/article/uko-papa-pio-yagabiwe-ishyo-ry-inyambo-n-umwami-rudahigwa