KosmoPads
Igitsina gore ni cyo gishobora kumva neza agaciro k’urupapuro rw’isuku rukoreshwa mu gihe cy’imihango kuko ni kimwe mu bintu by’ibanze umugore n’umukobwa bakenera kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.
Bitewe n’imibereho ya buri muntu hari ababasha kugura impapuro z’isuku bakazikoresha muri ibi bihe ariko hari n’abatabasha kuzigondera kuko ibiciro byazo bishoborwa n’abifite.
Aha niho usanga nk’abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye hari ubwo basiba ishuri mu gihe cyabo cy’imihango kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari muri iyi minsi.
Ubushakashatsi
[Hindura | hindura inkomoko]Ibi si amagambo kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.
Umuziranenge Blandine
[Hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda kuri ubu impapuro z’isuku z’abagore n’abakobwa bakoresha mu gihe cy’imihango igiciro cyazo ni 1000Frw cyangwa 1200Frw bitewe n’aho waguriye.
Ibi ni byo byatumye Umuziranenge Blandine, ahitamo gutangira gukora impapuro z’isuku zikoreshwa inshuro irenze imwe zikozwe mu buryo budasanzwe kandi zitangiza ibidukikije.
Iki ni igitekerezo yagize amaze kubona ko hari umubare munini w’abagore n’abakobwa badashobora kubona ubushobozi bwo kugura izi mpapuro.
Nibwo yakoze ‘Kosmo pads’ impapuro zikozwe mu buryo bw’imyenda zishobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, uyikoresha igihe uri mu mihango ukayimesa neza ukayanika ku zuba ukazongera kuyambara, mu gihe izindi uhita uyijugunya.
Umugore cyangwa umukobwa uguze agapaki ka 6000Frw agakoresha mu gihe cy’imyaka ibiri, ku zisanzwe ayo mafaranga ashobora kuyakoresha mu gihe cy’amezi abiri gusa.
Ibindi
[Hindura | hindura inkomoko]Kosmotive ikora izi mpapuro ifite ubushobozi bwo gukora 5000 ku munsi gusa ubu batangiye amasezerano n’ikigo The King Baudouin Foundation mu mushinga uzatanga akazi ku bagore 100 bizatuma izikorwa ziyongera.
Iyi Cotex ifite ibice bitatu; hari agatambaro ko hejuru kabasha gufata amaraso kakayohereza mu gace ko hagati karimo igisa n’ipamba iyafata akagumamo umwanya munini, hakajyaho n’agatambaro gatuma n’iyo wamenaho amazi atabasha kumeneka. Nyuma hajyaho indumane kugira ngo itazatakara.
Agapaki kaba karimo Cotex eshanu zikoreshwa imyaka ibiri n’itatu, gashyirwamo n’agapapuro kariho ibishushanyo byerekana uko zifatwa neza, kuzigirira isuku n’andi makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere nko gusobanura ukwezi k’umugore.
Iyi Cotex ushobora kumenaho amazi gusa ariko ku mpamvu z’isuku kuko bacteries itaboneshwa amaso, bisaba kuyitumbika isaha imwe, ikanikwa ku zuba risanzwe hagati y’amasaha atatu n’ane. Umuntu abujijwe kuyitera ipasi kuko bigabanya uburyo ifata amaraso.[1]