Kimenyi Tito
Umunyarwanda utunganya filime, Kimenyi Tito, avuga ko TikTok ariyo yamwinjije mu isi ya sinema. Yatangiye akina filime yitwa "Love Might Happen", ubu akaba arimo gukina "Umuruho Wanjye" afite intego yo guhindura sinema nyarwanda.
Umwuga Akora
[Hindura | hindura inkomoko]Avuga ko urubuga rwitwa Tik Tok rwamubereye intangiriro kugirango abashe kwinjira mwisi yo gukina film neza. Yagize ati: "Nari nzi ko nshaka gukina filime, ariko TikTok yabaye ikiraro kinjiza mu isi ya sinema. Nayikoresheje ntanga ubutumwa bijyanye no gukina, bituma abantu bamfata nk'umukinnyi."[1]
Guhindura Sinema Nyarwanda
[Hindura | hindura inkomoko]Uyu musore ufite imbaraga n'intego zihambaye, yashimiye bagenzi be bakina sinema nyarwanda ariko avuga ko nta mukinnyi yigana cyangwa areberaho. Intego ye ni uko filime ze zagera ku mbuga zikomeye nka Netflix no guhindura inganda za sinema mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere.[1]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]1.https://inyarwanda.com/en/news/how-tiktok-propelled-kimenyi-titos-rise-in-rwandan-cinema-1747837244652?utm[1]