Kayumba Vianney
Kayumba Vianney uzwi cyane nka Manzi wavutse mu 1986 muri Central Uganda ni Umunyarwanda ukina filme wabigize umwuga, wamamaye mu ruganda rwa filme mu Rwanda ndetse aba umuntu wigarurira imitima ya benshi kubera filme yakinnye "Amarira y'Urukundo" ari kumwe na Mukasekuru Hadidja Fabiola nk'abakinnyi bombi b'imena bari bayoboye inkuru yayo. [1]
| Kayumba Vianney | |
|---|---|
| Born | Kayumba Vianney (1986) |
| Also Known as | Manzi |
| Nationality | Rwandan |
| Occupation | Actor |
| Notable work | Amarira y'urukundoIntare y'ingoresiryo herezo |
Kayumba Vianney yinjiye mu gukina filme mu rwanda yinjijwe na Mukasekuru Hadidja Fabiola wanditse amarira y'urukundo, filme yabameneyekanishije, Ubwo yaramusanze ku muhanda arabimusaba arabyemera ibyo bita random casting cyangwa street casting [2] kuva uwo munsi yagaragaye mu mishinga myinshi itandukanye ya filme harimo 'Intare y'ingore, Kaliza, Siryo herezo filme yarishingiye ku nkuru y'ivugabutumwa yaje no kwegukana igihembo muri 2014[3]
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Kayumba Vianney Manzi yavutse 1989 avukiye muri Uganda ahitwa Luwero in Central Uganda ku babyeyi be se witwa Ngarambe John na Mama we witwa Mukantagara Antoinette, akurira muri Uganda aho amashuri abanza yayigiye muri Uganda kugeza aho Umuryango we wagarutse mu Rwanda akomereza amashuri yisumbuye mu kigo cya Nyamata high school arangije ayisumbuye akomereza muri kaminuza yitwa Innovation Business Technical College. [4]
Kayumba Vianney uzwi cyane nka Manzi avuga ko urugendo rwe rwo gukunda no gukina film rutatangiriye muri filme "amarira y'urukundo" kuko akiri mu mashuri hagati ya 2001 na 2002 Kayumba Manzi yagaragaye mu mukino wari wateguwe n'ishuri yigaho uwo mukino wari wateguwe na ZOA igaruka ku kurwanya SIDA yagize ati: "role bari bampaye gukina muri uwo mukino yari kuba umujyanama gusa icyo gihe nkina sinarinziko uyu munsi nzaba umukinnyi wa filme by'umwuga." [3]
Umwuga
[Hindura | hindura inkomoko]Kayumba Vianney Manzi akirangiza ishuri mu mwaka wa 2009 yabanje gukora nk'umucuruzi wa telephone akorera kwa Rubangura, Umwe mu bakiriya be wari Mukasekuru Hadidja Fabiola niwe wamwegereye amubwira ko yaba umukinnyi wa filme mwiza ndetse yegera na Boss wamukoreshaga icyo gihe amusabira uruhushya amujyana mu igerageza (Casting) ni uko yinjiye muri filme ye ya mbere "Amarira y'urukundo" [2][1]
Amarira y'urukundo yamubereye filme fatizo kuko yakinnye mu bice byayo 15 bya mbere byari bigize umuzingo wa 1 (season 1) ndetse baza kuyisubukura muri 2025 bayihaye izina rya "Tears of Love" ndetse inkuru yayo iyoborwa na Kayumba Vianney na Mukasekuru Fabiola ndetse bongeramo n'abandi bakinnyi bashya. [5]
Kayumba Vianney Manzi yagaragaye mu bikorwa byinshi bya sinema filme nyarwanda harimo Intare y'ingore mu bice byayo 9 filme yaje no kwegukana igihembo cya filme nziza y'umwaka muri 2014 [6] ndetse akina muri Siryoherezo ndetse na Kaliza, sibyo gusa kuko Kayumba yegukanye ibihembo bitandukanye akuye muri 1000 hills awards ndetse no muri Rwanda Movie Awards aho yegukanye muri 2014 igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umugabo (Best Actor 2014) ndetse na n'igembo cy'umukinnyi mwiza watoranyijwe n'abantu (people choice award) [7]
Kayumba Vianney Manzi ni umwe mu itsinda ryoherejwe muri Tanzania ari kumwe na Willy Ndahiro na Liane Mutaganzwa mu iserukiramuco rya filme muri Arusha (Arusha African film festival) abakinnyi n'abakora filme mu rwanda bajya bitabira muri Arusha Tanzania [8]
kandi Kayumba Vianney (Manzi) ashyira itafari kuri sinema Nyarwanda atoza, yigisha ahugura Abana bashya bashaka kwinjoira mu mwuga wo gukora no gukina filme mu rwanda, anyuze mu kigo cya Kigali Film and Television School (KFTV) kuva mu mwaka wa 2016 aho yabaye umuyobozi wungirije w'icyo kigo (assistant director of KFTV)[9]
Ubuzima bwite
[Hindura | hindura inkomoko]Mu mwaka wa 2014 Kayumba Vianney (Manzi) byamenyekanye mu itangazamakuru ko uyu mukinnyi yapfushije umwana wa mukuru we Bukumba Edouard umuhungu wa gashura James mukuru wa Kayumba Vianney[10]
Kayumba Vianney (Manzi) ni umwe mu bakinnyi bavuzwe mu nkundo zitandukanye hagate ye n'Bakinnyi babakobwa bakinanaga, aho byigeze guhwihwiswa cyane ko yaba yarakundanye na Mukasekuru Fabiola bakinanaga filme "Amarira y'Urukundo" bikaba intandaro yo gutandukana kwa Mukasekuru Fabiola n'umugabo we wa mbere, Ariko Mukasekuru Fabiola abihakana avuga ati: Amakimbirane yacu yatangiye ntaranakina filme kuko urugamba narutangiye mu mwaka wa 2004 ari nawo nashatsemo, Abatekerezako mu gutandukana kwanjye n'umugabo wanjye ari Manzi wabigizemo uruhare sibyo! [11]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://www.newtimes.co.rw/article/118787/Entertainment/manzis-memorable-journey-to-hillywood
- ↑ 2.0 2.1 https://isimbi.rw/spip.php?article1559#:~:text=Mukasekuru%20Hadidja%20%5BFabiola%5D%20ni%20umukinnyi%20wa%20sinema,muri%20filimi%20'Amarira%20y'urukundo'%20yanditse%20akanayikinamo%20yitwa
- ↑ 3.0 3.1 SPLA | Vianney Kayumba (Manzi)
- ↑ Manzi's memorable journey to 'Hillywood' - The New Times
- ↑ Manzi na Fabiola bongeye guhurira muri filime “Amarira y’Urukundo” yakunzwe mu myaka yashize - IGIHE.com
- ↑ Nyuma yo guhimba filime Intare y’ingore igakundwa cyane, Apollin | InyaRwanda.com
- ↑ Iki gihembo ni icy'umuntu wese wambaye hafi by'umwihariko Fabiol | InyaRwanda.com
- ↑ Amahugurwa Willy Ndahiro, Liane Mutaganzwa na kayumba Vianney bi | InyaRwanda.com
- ↑ SPLA | Vianney Kayumba (Manzi)
- ↑ Kayumba Vianney bakunda kwita Manzi ashenguwe n'intimba yo kubur | InyaRwanda.com
- ↑ ISIMBI.RW - VIDEO: Fabiola wakinnye ari umusazi muri filimi ‘Amarira y’urukundo’ ni inkuru mpamo y’ibyamubayeho