Jump to content

Kanyombya

Kubijyanye na Wikipedia
Kanyombya

Kanyombya ni umukinnyi wa filimi nyarwanda amazina ye bwite ubusaznwe yitwa Kayitankore Ndjoli, yavutse 1962 avukira mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokalasi ya Congo (RDC) mu mugi wa Goma. [1] Amaze imyaka irenga 20 muri cinema nyarwanda.

Amashuri Yize

[Hindura | hindura inkomoko]

Kanyomba yize amashuri abanza mu gihugu cya kongo i Goma ku mashuri rabanza yitiriwe mutagatifu Andereya, nyuma aza gukomereza amasomo mu ishuri ryisumbuye muri Tuungane , ari naho yagarukiye akajya mu gisirikare.

umwuga akora

[Hindura | hindura inkomoko]

Kanyombya ni umunyarwenya , yatangiye gukina urwenya mu mwaka wa 2002 ,cinema ze nyinshi zibanda kurwenya, arbyyo byatumye atangira kugaragara ku ma television atandukanye yo mu Gihugu ,yakinnye muri filimi zitandukanye hari harimo n'iziheruka gusohoka muminsi yashize nk'iyitwa "Kwivuko Series."[2]

Uyu mukinnyi yagiye afasha bagenzi be kumenyekana no kuzamura impano zabo kandi yashyizeho gahunda yari igamije gufasha abakizamuka muri cinema.[3]

Imibereho isanzwe

[Hindura | hindura inkomoko]

Kanyombya atuye i Gikondo mu mugi wa Kigali ,Ni umugabo ufite umugore,abana ndetse n'abuzukuru. avuka mu muryango w'abana barindwi (7) , se umubyara yitwa Jean Batiste Sakumi na nyina Mukandutiye Gaudence. Yabaye mu ngabo z'igihugu z'u Rwanda ,yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1992 akimaramo imyaka 10, yabarizwaga muri Batayo ya Charlie Mobile,akaba ariho yahuriye n'impanuka yo gukuka amenyo.[4]

Filime yakinnyemo

[Hindura | hindura inkomoko]
  • Haranira kubaho
  • Kanyombya Films
  • Shuwa diru
  • Kwivuko Series
  1. Yamaze imyaka 10 mu gisirikare! Kanyombya yahishuye ko yakutse a | InyaRwanda.com
  2. Profile : Comedy runs in my family­ — Kanyombya - The New Times
  3. Inkomoko ya filime 'Kwivuko Series' irimo Kanyombya, Dogiteri N | InyaRwanda.com
  4. Yamaze imyaka 10 mu gisirikare! Kanyombya yahishuye ko yakutse a | InyaRwanda.com
  1. Profile : Comedy runs in my family­ — Kanyombya - The New Times
  2. Ukuri ku mpamvu yatumye filime 'Kwivuko Series' yakinnyemo abari | InyaRwanda.com
  3. Kanyombya yatangaje uburyo bushya yatangije mu gufasha ku buntu | InyaRwanda.com
  4. Yamaze imyaka 10 mu gisirikare! Kanyombya yahishuye ko yakutse a | InyaRwanda.com