Kalisa Ernest
Kalisa Ernest uzwi nka Samusure muri sinema nyarwanda, akaba ari umukinnyi wa filimi , Urwenya n'ikinamico. mumirimo yihangiye harimo no kuba avuga imivugo akaba yaramenyekanye muri filime yitwa SEBURIKOKO. [1]
Akaba yarakinnye filimi zirimo nka samusure,Rulinda, seburikoko na filime yitwa Makuta akaba ari muri bamwe bazamuye ndetse bagira aho bashyire sinema nyarwanda ndetse Akaba yaragize uruhare rukomeye muri filime yiswe makuta. iyi filimi yayikinnyemo ndetse anashoramo amafranga atari macyeya gusa iyi filime makita ntago yaje kumuhira nkuko yabitekerezaga aho yaje kujyanwa murucyiko kubera ibibazo birimo kubura amafranga yo kwishyura aho yari yagujije kugirango iyi filime ikinwe [2].
Tugarutse gato mubyo yagiye akora uyu mugabo yamenyekanye cyane cyane muzirimo zirara zishya ndetse na seburikoko. iyi filime yitwa seburikoko ni filime y'uruhererekane y'inyarwanda yakozwe na Misago Nelly Wilson ayikora binyuze muri Sosiyete itunganya amafilimi ya Afrifame Pictures [3].
Buri gace k'iyi filimi kanyura kuri Televiziyo y'u Rwanda [4] buri wa mbere na buri wa kane saa kumi n'ebyiri na mirongo ine n'itanu za nimugoroba guhera muri Werurwe 2015 [5]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Seburikoko
- ↑ https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/samusure-yahishuye-ubuzima-bubi-yanyuzemo-bwatumye-atorokera-muri-mozambike
- ↑ https://afrifame.rw/
- ↑ https://inyarwanda.com/rw/amakuru/igice-cya-2-cya-filime-seburikoko-kiragera-hanze-kuri-uyu-wa-mbere-64625
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/188442/Entertainment/get-to-know-rwandaas-top-local-series