Jump to content

Jean Marie Vianney Safari

Kubijyanye na Wikipedia

J.M.V Safari ni umunyabugeni ukora ibishushanyo bimeze nk’ukuri kandi akaba umushushanyi w’amafoto no gukora ibibumbano. Ibihangano bye byagiye byerekanwa ahantu hatandukanye nka Kigali Arts Centre ndetse na Inshuti Art Centre.[1]

Umwuga Akora

[Hindura | hindura inkomoko]

Akora ibibumbano akoresheje ibikoresho bitandukanye birimo isemeti, ibyuma n’inkwi, byose abikoresha mu buryo butuma ibihangano bye bigira ishusho itangaje kandi nyayo. Akenshi, ibyo bibumbano bisa n’amafoto manini y’umukara n’umweru , ku buryo ubirebye ubona nk’aho ari amafoto yafashwe n’akamashini, nyamara ari ibibumbano bifite ubuhanga bukomeye.[1]

Ni Muntu Ki

[Hindura | hindura inkomoko]

Safari aharanira kugaragaza ubuzima bwa muntu, amarangamutima ye, n’inkuru z’imibereho mu buryo bunoze kandi bufite ubusobanuro. Ibihangano bye ni uburyo bwo gutanga ubutumwa, kubungabunga umuco nyarwanda, no gutuma abantu batekereza ku buzima busanzwe babamo.[1]

[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.theeastafrican.co.ke/tea/magazine/rwandan-artist-takes-on-sculpting-1417728?utm