Imbyino gakondo: Itorero Garukurebe rizwi cyane mu kuzamura imbyino za kinyarwanda, aho abaryitabira baba biga imbyino ziteye amabengeza kandi zifite agaciro mu muco nyarwanda. Izi mbyino zishishikariza abakiri bato gukunda umuco wabo no kuwubungabunga.
Indirimbo z'umuco: Itorero rikorwa indirimbo zishingiye ku muco, kandi riririmba ku buzima bwa kera, ubumwe bw’Abanyarwanda, ubutwari, n’indangagaciro za kinyarwanda.
Mu mwaka wa 2003, ubwo Perezida Kagame yasuraga iyahoze ari Intara ya Kibungo, Itorero Garukurebe, mu nganzo gakondo y’umuco nyarwanda, ryasusurukije ibirori mu buryo bw’akataraboneka, ku buryo byashimishije umukuru w’igihugu ndetse n’imbaga y’abaturage yari yaje kumwakira . Icyo gihe, uwari Perefe wa Kibungo, Amb. James Kimonyo, yagejeje kuri Perezida wa Repubulika icyifuzo cy’Itorero Garukurebe cy’uko rikeneye inyoroshyangendo, maze Perezida Kagame asubiza atazuyaje ko azayibagenera. Mu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yatangiye gutanga inkunga y’imodoka ku itorero Garukurebe, ibyo bikaba byaratumye rigira ubushobozi bwo gutanga amasomo y'umuco, kurushaho kwagura ibikorwa byaryo no gufasha mu kubungabunga no gusakaza imico n'indangagaciro z'Abanyarwanda.