Isumo rya Mugogwe
Abakuze baremeza ko isumo ya Mugogwe iri hagati y’Akarere ka Huye na ka Gisagara yafatwaga na abakera nk’umuti watumaga benshi bakora urugendo bavuga ko ibafasha gukira umugongo.
Ibi biravugwa n’abaturage b’Imirenge ihana imbibi mu turere twa Gisagara na Huye ariyo Gikonko ho muri Gisagara ndetse na Rusatira ho muri Huye.
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Iyi sumo y’amazi ahubuka hejuru kurutare bamwe mu baturage bavuga ko abenshi ngo bayizeraga cyane nk’umuti w’umugongo ndetse bagakora ingendo ndende bagamije kuhivurira.
Mu mwanya bicaragamo ahitwa muri (NYIRANCURA) cyangwa aho amazi ahubuka ku rutare yikubita hasi ngo abenshi mu basaza bemezaga ko uhageze aruhijwe n’umugongo ndetse n’amavunane ngo yatahanaga akanyamuneza amerewe neza.
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru bahamya ko nubwo bo ngo batigeze bivuza muri iyi sumo ariko bazi neza ko ngo iyi sumo yari rugenderwa aho ngo hari n’abazaga banahekwaga mu ngombyi bagamije kwivura.
Mukaseruka Agnes
[Hindura | hindura inkomoko]Mukabuseruka Agnes ufite imyaka 65 wo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara ati”Nyirancura yari yaramamaye nk’umuti w’umugongo mu basaza kuko ndabyibuka neza ko data yajyaga akora urugendo rurerure avuye aho yari atuye, akajya muri nyirancuru anjyanye n’abandi basaza kwivura umugongo kandi bagataha biruhutsa bavuga ko bahembutse kandi bashize amavunane.”
Icyakora akomeza avuga ko adahamya niba koko muri nyirancura hari umuti kuko ngo byagiye bicika uko ibihe biha ibindi bikaza guhagarara.
Ibivugwa na Mukabuseruka kandi bisa nk’ibyavuzwe na bandi basaza ikinyamakuru cyasanze ku Kagari ka Kimuna muri Rusatira aho bemeza ko ayo mateka azwi kandi ko hari nabahekwaga ngo bagezwe aho isumo yisukaga.
Murayire Augustin
[Hindura | hindura inkomoko]Umwe muri bo witwa Murayire Augustin ati”Yari imyumvire ntamuti wabagamo, ahubwo kuko abacyera batogaga iyo bazaga bakoga amazi ya mu gitondo akabakubitagura batahaga bongeye guhumeka bigatuma bamererwa neza bagakeka ko bavuwe na nyirancura”
Ubusanzwe isumo bisobanura amazi acunshumuka hejuru ku musozi naho nyirancura byo ngo bikavuga aho ayo mazi ahubuka hejuru yiturira hasi aho ngo bayategaga umugongo akamera nk’aho abakanda.
Naho iyi sumo bita isumo ya Mugogwe yo ikaba iri ahantu nyaburanga hagati y’ibitare byiza kandi hagati y’imisozi igize uturere twombi Huye na Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)