Jump to content

Isuku mumujyi wa Kigali

Kubijyanye na Wikipedia

Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, ni umujyi uzwiho isuku. Bimwe mu bituma uyu mujyi ugira isuku birimo no kuba nta myanda igaragara mu mihanda inyuranye yawo kubera ko hari abakozi bashinzwe kuyisukura. Abakora aka kazi bavuga ko haricyo kabasaba.

Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri benshi mu bakora iyo suku mu muhanda baba batangiye akazi kabo karimo gukubura, gupfura ibyatsi, no gutunganya ahandi hanyuranye haba hakeneye isuku. Benshi  biba byabasabye gukora urugendo rutari munsi y’isaha kugira ngo bagere aho bakorera.

Gukora urugendo rungana gutya byose babiterwa n'ishyaka bafite ryo gukora akazi kabo neza kabatungiye imiryango, ariko kakanabahesha ishema ko n’igihugu cyabo kirimo isuku.

Ku rundi ruhande ariko bavuga ko bahura n'imbogamizi yo kuba batagira amasezerano ahamye n'abakoresha babo yewe ngo bakaba banakora nta bwishingizi.

Umwe mu bafite ibigo bikora isuku mu Mujyi wa Kigali Buregeya Paulin avuga ko kuba aba bakozi badahabwa ibyo amategeko abagenera bidaturuka kuri rwiyemezamirimo uba wahawe isoko ahubwo ko ari ikibazo kinini inzego zitandukanye zagakwiye kwigaho kugira ngo ingaruka zireke kugera ku bantu batandukanye.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y’umurimo muri minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo Patrick Kananga avuga ko ministeri igiye gukurikiranira iki kibazo hafi ariko abakozi n’abakoresha bakwiye kumva inshingano zabo kugira ngo akazi kagende neza.

[1]

[2]

  1. https://www.rba.co.rw/post/MIFOTRA-yiyemeje-gukemura-ibibazo-byabakora-isuku-mu-Mujyi-wa-Kigali
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-24. Retrieved 2023-02-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)