Isoko rya Rukira
Isoko ry’i Rukira riherereye mu Murenge wa Murama, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Kigabiro, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Uburasirazuba. Mu mateka, iri soko ryakorerwagamo ubucuruzi bw’abantu, cyane cyane abacakara babaga bafashwe bunyago cyangwa bashinjwaga ubugizi bwa nabi, rikaba ryarabayeho mu mpera z’ikinyejana cya 19.[1][2]
Ubucuruzi bw'abacakara muri Rukira
[Hindura | hindura inkomoko]Ahagana mu myaka ya 1890, mu gice cyari kizwi nka Gisaka Migongo, hari ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu byakozwe n’Abarabu n’Abaswayire. Abashimusi bafataga abasore n’inkumi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa Abanyarwanda bashinjwaga ubugizi bwa nabi, bakabajyana kubagurisha ahitwa i Gisundwe muri Tanzaniya.[2][1]
Uruhare rw’abaturage n’abatware b’Abanyarwanda
[Hindura | hindura inkomoko]Nubwo abacuruzi b’abanyamahanga bagerageje gukora ubucuruzi bw’abantu mu Rwanda, biragoye kuvuga ko byari byemewe. Abarabu bari bafite ingabo zigera kuri 500 bagerageje kwinjira mu Rwanda gushaka abacakara, ariko Abanyarwanda babasubije inyuma bakoresheje imyambi n’intwaro gakondo. Ibi bigaragaza ko ubutegetsi bwa cyami, cyane cyane ubwo ku ngoma y'Umwami Kigeri IV Rwabugiri, butigeze bushyigikira ubucuruzi bw’abacakara.[1][2]
Ihagarikwa ry’ubucuruzi bw’abantu
[Hindura | hindura inkomoko]Ubucuruzi bw’abantu muri ako gace bivugwa ko bwacitse mu mizo y’ingoma ya Yuhi V Musinga. Icyo gihe, abari basigaye bafite abacakara babahinduye abaja bo mu ngo, kugeza igihe basaziye cyangwa bakiriwe nk’abaturage basanzwe.[1][2]
Aho isoko ryahoze n’ibimenyetso bisigaye
[Hindura | hindura inkomoko]Aho isoko rya Rukira ryari riri, ubu hubatse ibiro by’Umurenge wa Murama, biherereye nko muri metero 500 uvuye kuri Paruwasi Gatorika ya Rukira. Hegereye kandi ibiro by’Akagari ka Kigabiro hamwe nindi nzu yubatswe mu gihe cy’ubukoloni, yakorerwagamo n’umudiyakoni w’Umubiligi wayoboraga ako karere mu myaka ya za 1940.[1][2]