Ishyamba rya Nkotsi
Ishyamba
[hindura | hindura inkomoko]Ukimara kwinjira muri aka gace kagizwe ahanini n’ishyamba, utungurwa n’umutuzo udasanzwe uhagaragara ndetse n’ibiti byo mubwoko butandukanye budakunze kugaragara hirya no hino mu Rwanda. Hirya y’amoko atandukanye y’ibiti hamwe n’umutuzo urangwa muri kariya gace, unahabona ibimenyetso byifashishwaga mu kwimika abami mu myaka yatambutse ukabasha kubisobanukirwa ubifashijwemo n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) uhakorera buri munsi.[1][2]
Aho Izina ryavuye
[hindura | hindura inkomoko]umusesenguzi Yavuze ko Nkotsi yitiriwe iryo shyamba ry’umwami riri ku buso bwa hegitari 11, iryo riba ryitirirwa Bikara, ari ho havuye inyito Nkotsi na Bikara.[3]
Aho riri
[hindura | hindura inkomoko]I Buhanga kwa Gihanga ni agace nyaburanga kandi gakorerwamo ubukerarugendo gaherereye mu Kagari ka Bukora, Umurenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze aka gace kakaba kabumbatiye ibintu byinshi byarangaga umuhango wo kwimika Abami mu Rwanda rwo hambere.[4]
Nkotsi na Bikara
[hindura | hindura inkomoko]Iriba rya Nkotsi na Bikara ryafatwaga nk’Icyuhagiro cy’umwahi; aha ngo umwami yashyirwaga muri iryo riba maze akogeshwa amazi ‘azira inenge’ arigize hagamijwe kumurinda abanzi bashoboraga kumutera. mwami nyuma yo kozwa, yagombaga guhita ayobora inama yamuhuzaga n’abagaragu be bakuru, iyo nama yabaga irimo n’Abiru maze akababwira imigabo n’imigambi afite mu gihe cy’ubutetsi bwe.” Ku rundi ruhande amakuru atangwa n’abaturage baturiye ririya riba ahuriza ku kuritangarira ibintu bahuza no kuba amazi yaryo ngo adashobora gukama bakaba kandi ngo batangazwa no kuba amazi yaryo aba menshi mu gihe cy’izuba ryinshi noneho mu gihe cy’imvura nyinshi bwo akagabanuka.[5]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://ar.umuseke.rw/menya-buhanga-eco-park-niriba-ryamateka-rya-nkotsi-na-bikara.hmtl
- ↑ https://igihe.com/ibidukikije/inyamaswa/article/ubwoko-icumi-bw-inyamaswa-ziri-gukendera-mu-rwanda
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/sobanukirwa-nkotsi-na-bikara-aho-abami-b-u-rwanda-bimikirwaga-uwahavogereye-yaburiwe-irengero
- ↑ https://www.rwandamagazine.com/umuco/article/ibyihariye-biranga-i-buhanga-kwa-gihanga-agace-kabumbatiye-amateka-y-iyimikwa
- ↑ https://bwiza.com/?Buhanga-bwa-Gihanga-Uko-Burugumesitiri-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-gushaka