Ishuri ryisumbuye rya Nyange
Ishuri ryisumbuye rya Nyange riherereye ku Musozi wa Nyange ufite uburebure bwa metero 1,783, uherereye mu Mudugudu wa Ngobagoba, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Ngororero. Uyu musozi, wahoze mu cyahoze cyitwa Ubudaha, wubatseho iryo shuri rikaba ari ryo ryagabweho igitero gikomeye mu mwaka wa 1997 n’ikindi mu mwaka wa 1998.[1][2][3]
Ubwicanyi bw’i Nyange mu 1997 no mu 1998
[Hindura | hindura inkomoko]Ubwicanyi bw’i Nyange ni kimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe n’abacengezi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo bikorwa byabaye ku wa 18 Werurwe 1997 ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyange riherereye mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, aho abanyeshuri barindwi bishwe bazira kwanga kwitandukanya hashingiwe ku moko. Iri shyano ryagize uruhare runini mu gusigasira indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, ndetse abahitanywe n’icyo gitero bakaba barashyizwe mu rwego rw’Intwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena.[1][2]
Igitero cya Mbere: 18 Werurwe 1997
[Hindura | hindura inkomoko]Ahagana saa mbiri z’ijoro, abacengezi baturukaga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bateye ishuri ryisumbuye rya Nyange. Babanje kwica umuzamu Jean Baptiste Zibera, bamukubita icyuma ndetse bamutemagura ijosi. Binjiye mu ishuri ry’abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu, babategeka kwitandukanya hashingiwe ku moko, ariko abo banyeshuri bose banga kubyemera bavuga ko ari Abanyarwanda.[4][5]
Abacengezi bahise babarasa, hapfiramo abanyeshuri batatu:[1]
- Bizimana Sylvestre
- Mujawamahoro Marie Chantal
- Mukambaraga Béatrice
Binjiye mu rindi shuri ry’umwaka wa gatanu barongera babategeka kwitandukanya, barabyanga. Babarasaho, barabatemagura, banabateramo grenade, hapfiramo abandi bane:[1]
- Benimana Hélène
- Mukarutwaza Séraphine
- Ndemeye Valens
- Niyongira Ferdinand
Abandi banyeshuri benshi barakomereka. Ingabo z’u Rwanda zahise zihagera, zirwana n’abo bacengezi, bariruka, umwe aricwa.[1]
Igitero cya kabiri: 4 Nzeri 1998
[Hindura | hindura inkomoko]Mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko, abacengezi bongeye gutera Nyange. Bishe abarimu batatu bari batuye mu kigo:[1]
- Gakoti Léonard
- Byandagara Valens
- Dukuzeyezu Sixfield
Banateye urusisiro rwa Rubyiniro i Nyange, bahica abaturage batandatu.[1]
Kwibukwa nk’Intwari
[Hindura | hindura inkomoko]Ku wa 12 Ukuboza 2001, Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda yemeje ko abanyeshuri 47 bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu b’i Nyange baba Intwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena, harimo abapfuye n’abarokotse. Iki cyemezo cyashingiye ku ndangagaciro y’ubumwe n’ubutwari bagaragaje banze kwitandukanya hashingiwe ku moko.[1][6][7][5]
Urwibutso
[Hindura | hindura inkomoko]Nubwo Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, Ishuri ryisumbuye rya Nyange na ryo ryubatse urwibutso rw’abo banyeshuri biciwemo, harimo n’amazina yabo yanditse ku kimenyetso cy’urwibutso.[1][8]
Inyandiko zifashishijwe
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 1.7 1.8 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
- ↑ 2.0 2.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyange-ya-ngororero-igice-kibumbatiye-amateka-y-ubugwari-n-ubutwari-bw
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igicumbi-cy-intwari-z-imena-cya-nyange-kigiye-guhabwa-kaburimbo
- ↑ https://rba.co.rw/post/Abatuye-muri-Ngororero-bashimye-ubutwari-bwaranze-abanyeshuri-bi-Nyange
- ↑ 5.0 5.1 https://www.cheno.gov.rw/news-details?tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Bnews%5D=41131&cHash=41304873f283086fe2b9aa0759097aa2
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imbamutima-z-umwe-mu-babyeyi-b-intwari-z-i-nyange
- ↑ https://www.ngororero.gov.rw/news-detail-1/ngororero-intwari-zimena-zabanyeshuli-bi-nyange-zabibye-imbuto-ya-ndi-umunyarwanda
- ↑ https://umuseke.rw/2024/03/abarokokeye-i-nyange-basabye-urubyiruko-kugira-ubutwari/