Jump to content

Ish kevin

Kubijyanye na Wikipedia

SEMANA Kevin umaze kwamamara munjyana ya hipop uzwi ku izina rya Ish kevin ni umuraperi hano mu u Rwanda akaba tariki28/5/2023 yaje gutangariza abakunzi be ko agiye gusohora album ye yambere yise Blood,Sweat and Tears ni mugihe yaramaze gukora mixtap ebyiri na IP ebyiri kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika mumwaka wa 2019[1]

Ish kevin yashinze inzu itunganya umuziki

[hindura | hindura inkomoko]

Ish Kevin uri mu bahanzi bagezweho cyane mu muziki Nyarwanda ugezweho cyane cyane mu jyana ya Trappish Music.

Kuri ubu uyu muhanzi ufatwa nk’uyoboye ikiragano gishya, yamaze gushinga inzu ye itunganya umuziki yise Trappish Records, ihereye mu Mujyi wa Kigali, Kacyiru

Uyu muhanzi yaganiriye na radio 1 yabajijwe icyamuteye Studio ye nk’umuhanzi ukiri muto yakagombye kuba yarakozemo ibindi.

Ish Kevin yasubije umunyamakuru ko we urukundo akunda umuziki aricyo kintu cyatumye agira igitekerezo cyo gushinga Studio. Ish Kevin yakomeje avuga ko iyo nzu ifunguye umuryango no ku bandi bahanzi niyo baba bakora izindi njyana zitandukanye.[2]

  1. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuraperi-ish-kevin-yateguje-abakunzi-be-album-ye-ya-mbere
  2. https://yegob.rw/ish-kevin-yatangaje-icyamuteye-gushinga-studio-ye-ya-trappish-records/